Eliya yari umuntu nkatwe ahagarika imvura imyaka itatu n’igice!

Dore Eliya yari umuntu nkatwe asaba cyane ko imvura itagwa, imvura imara imyaka itatu n’amezi atandatu itagwa. (Yakobo 5 : 17)

Eliya yasanze Ahabu amubwira rwose nta mpungenge afite ndetse icyizere ararahira ati ndahiye Uwiteka Imana ya Isirayeli ihoraho, iyo nkorera iteka, yuko nta kime cyangwa imvura bizagwa muri iyi myaka, keretse aho nzabitegekera. (1 Abami 17 :1)

Utinze kuri uyu murongo wakibaza ukuntu umuntu afata icyemezo cyo guhagarika imvura mu gihugu Imana ikamushyigikira wagira ngo ni muntu udasanzwe cyangwa yavutse ukwe, ibaze yaravuze ngo kugeza igihe nzabitegekera ntiyavuze ngo igihe Imana izabitegekera, biratangaje gukorera Imana ukageza aho wigirira icyizere bigeze aha, uhita ubona gukorera Imana ari ibintu byiza cyane!

Iyo ukurikiranye amakuru y’abatubanjirije ushobora kwibaza imbaraga zabakoreshaga rimwe na rimwe ukagira ngo hari ukundi bari baremye kwihariye ariko usanga nabo bari nkatwe uretse gusa kuba Imana yarahisemo kubakoresha ngo batubere ibyitegererezo mu byo kwizera ariko nabo buri wese afite intege zagiye zimuranga.

Hari umuntu Imana yabajije iti ura gira ngo nkugire nka nde mu batubanjirije bari muri Bibiliya, ati nka Mose, Imana imubwira intege nke za Mose, ukuntu yagoye Imana ikamuhongera Aroni, uko yayoboye Abisirayeli naho yagiye agaragaza intege nke, uko yishe umunyegiputa arahakana ati oya mbe nka Dawidi, Imana iti Dawidi wasambanye na muka Uliya akicisha Uliya akamugambanira yumva nawe hari aho yagize intege nke, ati byibuze nka Petero asobanuriwe uburyo yihakanye Yesu gatatu asanga arabazenguruka asanga nta muntu numwe udafite aho yagaragaje intege nke keretse Yesu wenyine.

Yewe n’intumwa Yesu yatumye amaze kuzuka yazitumye ariko nta kwizera zifite ushobora kwibaza ko yari amaze kuvuga ko zitizeye ikindi bigaragara ko zidafite kwizera ko yazutse yazitumye kuvuga ubuhe butumwa, yaraziyeretse zigirango ni umuzimu biba ngombwa ko azereke ibiganza n’ibirenge ariko ntibyatumye atabatuma (Luka 24 :36-42), ibi byose bigaragaza ko nta muntu n’umwe wujuje byose mu byo gukiranuka keretse Yesu.

Burya umutu wese afite amahirwe yose kugira ngo Imana imukoreshe iby’ubutwari kandi abo Imana yakoresheje bose nabo bari nkatwe, hari aho bagiye bagira intege nke ndetse uzirebyeho zonyine wakwibaza uburyo Imana yahisemo kubakoresha ibintu bikomeye. Imana ihamagara umuntu uko ateye kose ikamukoresha uko ari.Ntabwo Imana ikoresha abantu bashoboye ahubwo itoranya abantu hanyuma ikabushoboza.

Mwene data ukurikiye ubu butumwa ndakwibutsa ko n’abo Imana yashimye gukoresha nabo bari nkatwe ahubwo igihe cyose Imana iguhamagaye kugukoresha ntukisuzugure ngo utange impamvu ahubwo wishyire mu biganza by’ishoborabyose izagushoboza, niyo iha intege abarambiwe kandi ishoboza abatibashije hamwe nayo tuzakora iby’ubutwari mu izina rya Yesu!