ESE KOKO UWAKIJIJWE NTASHOBORA KUBIVAMO? (Igice cya Mbere)

Abaheburayo 6:4-6 Kuko bidashoboka ko abamaze kuvirwa n’umucyo, bagasogongera impano iva mu ijuru, bakagabana ku Mwuka Wera, bakanasogongera ijambo ryiza ry’Imana, n’imbaraga z’igihe kizaza maze bakagwa bakavamo, ntibishoboka kongera kubahindura bashya ngo bihane, kuko baba bongeye kwibambira Umwana w’Imana, bakamukoreza isoni ku mugaragaro.

Inyigisho igezweho mu bantu bamwe muri iyi minsi, ivuga ko uwakijijwe biba birangiye adashobora kubivamo, bimwe bu bitekekerezo bakoresha (Logic) bivuga ko iyo uri umwana mu rugo udashobora kubura iyo sano n’ubwo waba wakoze amafuti, ariko izi nyigisho zirafutamye nk’uko ngiye kubibasobanurira :

Iyo uvuze gutya, uba wirengagije ko mbere yo kuba umwana w’Imana uba wari uwa satani kubwa kavukire kuko Bibiriya ivuga ko twese twakoze ibyaha ntidushyikire ubwiza bw’Imana( Abaroma 3:23) kandi Yesu nawe yabwiye abayuda igihe kimwe ngo mukomoka kuri so satani kuko mukora nk’ibyo yakoraga.( Yohana 8:44) . Ibi rero bisobanuye ko abigisha kuriya niba bavuga ukuri, bakiri abana b’umubi, kuko bemeza ko iyo uri umwana biba birangiye, ariko ukuri kwa bibiriya ni uko umuntu ahinduka umwana kubwo Kwizera kuko aba atabisanganywe nk’uko handitswe ngo: Icyakora abamwemeye bose bakizera izina rye yabahaye ubushobozi bwo kuba abana b’Imana. (Yoh1:12).
Ubwo tuba abana kubwo Kwizera rero, kutizera guhita kurema ibitandukanye nk’uko Pawulo yabibwiye abaroma muri aya magambo: “Ni koko kutizera ni ko kwayahwanyuje, none nawe kwizera ni ko kuguteyeho. Ntukibone ahubwo utinye, kuko ubwo Imana itababariye amashami ya kavukire, nawe ntizakubabarira. Abaroma 11:20-21”

Benedata, dukwiriye kugenzuza inyigisho twigishwa ibyanditswe byera, bizadufasha kwirinda kuyoba. Nk’uko Petero yaduhuguye atubwira kwirinda ubuyobe ni nayo mpamvu Uwakwigisha gusubira mu byaha yaba akwigisha ibinyoma yaba akuyobya. “Niba kumenya neza Yesu Kristo Umwami wacu n’Umukiza kwarabateye guhunga, bakava mu by’isi byonona maze bakongera kubyizingitiranirizamo bikabanesha, ibya nyuma byabo biba birushije ibya mbere kuba bibi. Icyajyaga kubabera cyiza, iyaba batigeze kumenya inzira yo gukiranuka, biruta ko basubira inyuma bamaze kuyimenya, bakareka itegeko ryera bahawe. Ibyabasohoyeho ni iby’uyu mugani w’ukuri ngo “Imbwa isubiyeku birutsi byayo”, kandi ngo “Ingurube yuhagiwe isubiye kwigaragura mu byondo.” 2 Pet 2:20-22

Murakoze.
Théophile D.