Dutandukanye iby’Imana n’ibihimbano

Kubaha Imana birahemba, ibyo bihembo bikaba ari imirimo cyangwa se gukora kw’Imana mu buzima bwacu. Niyo mpamvu, ibitangaza ari ingaruka z’ubuzima bwubaha Imana. Abashaka Imana n’imitima yabo yose baragororerwa kuko Imana ikurikiza amahame y’Ijambo ryayo, Ijambo ryayo ritubwira ko Imana igororera abayubaha.

#Ibihimbano

Simoni w’umukonikoni yari umuntu wari waratangaje (waremeje) abo mu gihe cye. Nuko aza guterwa ubwoba n’ibitangaza Mwuka Wera yakoraga, anyuze mu bigishwa ba Yesu.

Igihe cyose satani abonye Imana igiye gukora mu buryo bw’igitangaza, nawe ahita azana imbaraga z’ibihimbano, zigamije kuyobya abantu. Imbaraga zose nk’iza Simoni zitatwegereza Imana n’ubwiza bwayo ni imbaraga z’ibihimbano, n’imbaraga zitari iz’Imana.

Ubutumwa bw’ibinyoma bushuka abantu ko igihe cyose bari muri Yesu, nta mpamvu yo kwirushya no kwibabaza ukundi kuko turi mu gihe cy’Ubuntu, ni ubutumwa (inyigisho) bugaragara nkaho ari ubw’ukuri, ariko bugenda butwara abantu buhoro buhoro kure ya Kristo. Ubutumwa bwiza bw’ukuri bukangurira abantu kwikorera umusaraba wabo bagakurikira Kristo. Satani akoresha inyota n’inzara abantu bafite yo kubona ibitangaza; utifuza gutanga igiciro cyo gukiranuka kugira ngo ahazwe n’ibyo Imana yateganyirije abayizera akururwa n’ubutumwa buyobya kuko bwo nta kiguzi busaba.

#Agakiza katariko ka Simoni w’Umukonikoni

Biroroshye gukurikira umuntu nta guhindurwa guhari. Simoni yari umwe mu bari bakiriye agakiza. Agakiza ke ariko ntabwo kari ako gukurikira Yesu, kari gakurikiye inyungu yari kubikuramo (gukora ibitangaza nk’abigishwa ba Yesu), ndetse yashakaga no kwishyura amafaranga kugira ngo abigereho. Dukwiriye kwitonda; ibyo Imana iduha (impano, amafaranga, …) ntitubikoreshe tugura cyangwa dukandamiza abandi. Ntawagura impano z’Imana, kuko zibaye izigurwa, ntabwo zaba zikiri impano.

#byanditswe: Matayo 6:33 / Ibyakozwe n’Intumwa 8:5-25 / Guteg. 18:10-12 / 2Abakorinto 11:13-14 /Abagalatiya 1:6-9 / Abaroma 10:3/ Ibyahishuwe 2:9

Sr Pastor Liliose K. TAYI/Omega Church