Dushake Imana Nk’uko abatubanjirije bayishakaga Edith Umugiraneza

Maze iminsi nibaza igituma tutagishaka Imana ngo tuyibone nko mu bihe bya kera bikanyobera. Ariko zimwe mu mpamvu nabashije gutekerezaho nizi:

1. Nti tuzi cyangwa ntidusobanukiwe Imana dusenga iyo ariyo.

Iyo tuba tuyizi hari byinshi tutakongeye gukora, guhangayikira,cyangwa gutamo umwanya. Kuva 3:14 Imana isubiza Mose iti" NDI UWO NDI WE, NDIHO, UWITEKA". Yitwa Ishobora byose, Alpha na Omega, Jehova Shalom, Rubasha.,,,
Yesu yigeze abaza abigishwa ngo abantu bamwita nde? Ese kuri njye nawe tumwita nde?

2. Gusengera mu kajagari.

Abantu bamwe birirwa biruka mu nsengero zinyuranye mu byumba by’amasengesho binyuranye,mu bakozi b’ Imana banyuranye bakumva ngo hari umuhanuzi mushya bakiruka, aho badahanura ntibahajye. Abandi bagafata ingendo ngo bagiye guhura n’ umukozi w’ Imana runaka. Gusengana n’abandi si bibi, ariko, Itarure usenge naya wenyine Nk’uko yabwiye Mose ngo niyegere hafi y’’ikigunda kuko ariwe yashakaga kuvugisha wenyine muri ako kanya. Luka 6:12 Nuko muri iyo minsi avayo ajya ku musozi gusenga.

3. Gukunda ibigezweho benshi duhunga insengero zikennye cyangwa zirimo abantu bake.

Tugakunda zimwe zifite abayoboke benshi, ziri popular mw’isi. Ese burya ziba ziri popular no mw’ ijuru? Mumbabarire sinanga insengero zahawe umugisha, ariko ntitukabe imbohe tube nkaba Paul, twitange ahakwiye, dukoreshe amatalanto twahawe. Uziko ushobora gusura urusengero mu cyaro ugasiga utanze imisambi byibura 3 ugahabwa umugisha n’Uwiteka. Tube intwari Uwiteka nawe yiteguye kugukoresha iby’ ubutwari. Uziko hari imyenda tudagikeneye tubitse yaba iyacu cyangwa iy’abana hari abakene bayikeneye? Abaroma 12:2 Kandi ntimwishushanye n’ab’ ikigihe . Twitandukanye na rusange.

4. Abandi turahuze turarangaye mu mirimo na shuguri byatwigije Kure y’ Imana yacu.

Igihe cyo gusabana kikaba gito. Twibuke inkuru y’abakobwa 10 n’amatabaza. Ese amatabaza yacu aracyarimo amavuta? Ese ayo mavuta ni mazima cyangwa arashaje (akamenyero). Yesu yabajije Petero ati Ese ntubashije kubana nanjye byibura isaha 1?
5. Twumva ko dusengewe n’abandi aribwo dusubizwa, nubwo kwikoreranira imitwaro bitabujijwe.

Hari abantu batagifata umwanya uhagije wo gusenga, bagatuza ngo ruranaka arimo kunsengera. Cyangwa yafata amasengesho y’iminsi 3 agasenga iminota mike kuko ngo abandi barimo kumusengera, hari n’abatirirwa basenga rwose, kuko hari abo bakoreje imitwaro yabo.Imana yohereje Malaika kwa Koluneriyo, kwa Gidiyoni, yakoherereza Malaika wayo nawe utuje ukayiba imbere. Iyohereje Yesaya kwa Hezekiya ya koherereza umukozi wayo iwawe. Ntabwo yigeze ihinduka.

6. Kwizera kwabaye guke muri twe.

Uwiteka abwira Mose ati nicyo uvuze ndagikora kuko wangiriyeho umugisha nkakumenya izina. Kuva 33:17 Imana iratuzi nibyo tunyuramo irabizi, niyo kwizerwa ntikoza isoni abayiringiye keretse abava mu masezerano ari nta mpamvu.

7. Kwatura ntibihabwa agaciro.

Umuntu aravuga ngo Imana imbabarire ariko ntabe yabwira mugenzi we amakosa. Kandi ijambo ry’ Imana riratubwira ngo mbere yo gutura ituro ryawe banza wikenure na mugenzi wawe. Matayo 5:23-24
8. Urukundo rwarakayutse turirebaho gusa Kandi kera intumwa zasangiraga byose haba muby’ Umwuka n’ iby’umubiri.

9. Kwishyiriraho inzitizi twebwe ubwacu

Umwe ati ndi umukene ntacyo nshoboye, undi ati ndi umurwayi, undi ati nta mpano mfite yo kubwiriza/ guhanura mfite, undi ati ndi ikimuga, undi ati mfite responsabilités nyinshi.

Nya ntangazwa na Nick Vujicic wavutse atagira amaguru n’amaboko ariko nubwo bimeze bityo, akorera Imana ntiyemeye ko satani amwibira umunezero. Azi gukina umupira, koga, gukoresha iby’ubyuma bya music n’ibindi, ndetse aterura akanaheka abana be. Uwiteka akwambike imbaraga. Twifuze kuva mu bwiza tujya mu bundi

10. Abantu benshi basigaye bifuza iterambere ryo mu mubiri

Ni byiza rwose, ariko iterambere ryo mu Mwuka ntibigikunze kuboneka. Biriya mu butayu abantu benshi baba bariyo nibwira ko umubare mu nini uba usengera intambara/ ibigeragezo ngo bikurweho. Ese abasengera ubusabane n’ Imana baracyabaho? Ese abantu baracyahangayikishwa n’umurimo w’Imana ngo uhembuke? Impano se?

Nifuje ko nk’abantu duhuriye mu Gakiza Family, dusabirane,dufate ingamba nshya imyaka dusigaje kw’isi tuyibyaze umusaruro. kugirango Umwami atwishimire. Amahoro y’Imana abane natwe twese, ubuntu kugirirwa neza n’imbabazi bitwomeho.
Edith