Dukwiye kwiga guha imbabazi nabatazidusabye.

Matayo 18:21 Nuko Petero aramwegera aramubaza ati "Databuja, mwene data nangirira nabi nzamubabarira kangahe? Ngeze karindwi?"
Petero yabajije Yesu inshuro ashobora kubabarira mwene se. Igisubizo Yesu yamusubije cyari cyoroshye (simple) : Uzageze karindwi mirongo irindwi.( Matayo 28:22) mu yandi magambo ni ukubabarira igihe cyose.

Yego Pastor Prince, Ntabwo rwose agomba imbabazi zanjye ( Sinshobora kumubabarira)

Nawe ubwawe ntiwari ukwiriye imbabazi z’Imana.
Nta muntu numwe muzima cyangwa wapfuye utarishe amategeko yose y’Imana uko ari 10. Nta munyabyaha muto cyangwa mukuru nta n’ icyaha gito cyangwa kinini. Twese twari abanyabyaha bo kubabarirwa igihe Yesu yadukizaga ( Yadupfiraga). Iyo tumenye uburyo ki twababariwe cyane , twakagombye gukunda cyane. ( Luka 7:47)
"Pastror Prince ni gute wavuga ngo nishe amategeko yose y’Imana ? Ntabwo nigeze nsambana"

Nshuti yanjye, Yesu yaravuze ati, " Umuntu wese ureba umugore akamwifuza, aba amaze gusambana nawe mu mutima we."( Matayo 5:28) Ayo niyo mategeko y’Imana ( amahame). Kandi umuntu areba iby’inyuma naho Imanairebe ibiri mu mutima imbere. Kandi, niba wishe rimwe itegeko rimwe, uba wayishe yose. ( Yakobo2:10).
Umuntu wese yishe amategeko yose y’Imana. Umuntu wese ni umunyabyaha.

None ariko niba warakiriye Yesu nk’Umwami n’Umukiza wawe ntukiri umunyabyaha. Uri icyaremwe gishya. Nubwo wari umunyabyaha ukomeye Imana yakubabariye ibinyujije mu mwana wayo wadupfiriye Yesu Kristo.

Niba umuntu yarakubabaje yaraguhemukiye, ibwire wowe ubwawe uti:" Ntabwo nari nkwiriye imbabazi z’Imana, ariko yarambabariye ibinyujije muri Yesu. None mbabariye uyu muntu nawe." Niba uvuze uti ntakwiriye imbabazi zanjye sinamubabarira, sibyo. Imbabazi si izabazigomba. Niba hari icyari kibakwiriye cyakabaye ibihano. Ariko imbabazi bivuga kugira ubuntu ,’imbabazi bisaga, bitagira akagera. Kuko nawe Imana ikugirira ubuntu n’imbabazi byinshi kandi utabikwiriye

Nshuti yanjye, niba uhisemo kugumana inzika, ntawe ubabara wundi atari wowe, uta kwihangana kwawe, hamwe nibyo ubuzima bwawe bushobora kungirikira cyane. Ntabwo byakagombye rwose kukugeza aho. Imana irakubwira, " Mubabarire ibicumuro byabo nkuko nanjye nababariye ibyanyu.

Ubutumwa bwatanzwe na Joseph Prince Ministries