Dukwiye kugera ku gihagararo cya Kristo

"kugera ku gihagararo gikwiriye Kristo"

Abefeso 4:13 hagira hati " kugeza ubwo twese tuzasohora kugira ubumwe bwo kwizera no kumenya Umwana w’Imana, kandi kugeza ubwo tuzasohora kuba abantu bashyitse bageze ku rugero rushyitse rw’igihagararo cya Kristo"
Abagalatiya 4:19 naho haravuga ngo " Bana banjye bato, abo nongera kuramukwa kugeza aho Kristo azaremerwa muri mwe"

Iyo umuntu adakijijwe aba afite 100% kamere ya Satani bigatuma ibyo akora, avuga, uburyo yitwara,.... Byose bigaragaza kamere mbi y’icyaha ikomoka kuri Satani (Yohana 8:44) kuko ariwe aba yaremeye kumvira no gukorera ariko kandi ntibikwiye umuntu Imana yakunze igatanga Yesu ngo abone uhugingo (Yohana 3:16) kuko Satani ibihembo aha abamukoye ni urupfu ariko impano y’Imana ni ubugingo buhoraho muri Kristo Yesu (Abaroma 6:23-24).

Iyo umuntu rero amaze gukizwa yakiriye Yesu nk’umwami (Uyobora buzima bwe) n’umukiza (Urupfu Yesu yapfuye yishyuye ibyaha byacu, yadukijije urupfu rw’iteka) aba abaye 100% umwana w’Imana (Yohana 1:12), aba abaye kandi icyaremwe gishya ibyakera bishize (2Abakorinto 5:17), aba abaye kandi Umugeni wa Kristo (Ibyashishuwe 19:7)!

UYU MUGENI RERO UVUYE MU BYAHA KANDI UWO YEMEYE AKABA YERA BAZAHUZA BATE

Aha rero niho Pawulo ahera asobanurira Abefeso impamvu y’impano zitandukanye ziri mu itorero, avuga impamvu tubona Abigisha, Abavugabutumwa, Abapastori,... Ko ari ukugirango bakuze itorero rigere ku kigero gikwiriye igihagararo cya Kristo!

IBI BIVUZEIKI?

Wa muntu wari ufite 100% kamere mbi ya Satani (Abagalatiya 5:19-21) agomba guhinduka akagira 100% kamere nziza ya Yesu yemeye (Abagalatiya 5:22-23)! Ibi rero biragora kandi ni urugendo ariko nibyo bikwiriye uwakijijwe wese!

Pawulo yandikira Abagalatiya yarabagaye ko bavuye ku nyigisho nzima yabigishije yo gukizwa n’ubuntu kubwo KWIZERA bakizera ibindi we yise ubundi butumwa, izo zikaba ari inyigisho bari barahawe atagihari zabigishaga kwizera Yesu ariko bakongeraho amategeko ngo umuntu abone gukizwa! Aha rero niho Pawulo yahereye abahugura aza no kuvuga amagambo twasomye agira ati "

Bana banjye bato, abo nongera kuramukwa kugeza aho Kristo azaremerwa muri mwe" Mu yandi magambo nubwo bihannye bakizera Yesu ariko hari ibya Kristo bitabarimo ashaka ko bibazamo, soma neza "KUGEZA UBWO KRISTO AZAREMERWA MURI MWE" cyangwa se twavuga ngo kugeza ubwo muzagira Kristo ushyitse muri mwe! Imana idusange cyane!

Duhereye kuri ibi byanditswe bibiri umuntu yatekereza igihagararo n’ingano ya Kristo akanarebauko we angana akibaza niba koko akwiriye kwitwa UMUGENI wa Kristo!
Tekereza nawe murusengero iwanyu Pasteur ababwiye ati tugiye kubereka abageni tuzashyingira mu kwezi gutaha, ahagurukije umusore (wenda reka mwite Faustin ntagira uwo mbangamira Ku izina) aramubwiye ati ngaho twereke umugeni wawe, Faustin ufite metero na centimetero mirongo inani n’eshanu (m1,85) upima ibiro mirongo irindwi (70kg) akararanganya amaso mukabona aragiye afashe ukuboko umwana w’imyaka 5! Ndatekereza ko abenshi bakwifata mu maso wenda abandi bagaseka, abandi bakumirwa!

Ibaze uburyo urusengero rwose rwatungurwa, bamwe bati ni umusazi, abandi bati ntibakwiranye,....! Reka noneho dutekereze umunsi Kristo azaba agiye kumurika umugeni we (itorero) imbere y’Imana n’abamarayika! Ese urumva uzaba uberanye na Kristo?

Kristo ntituzagera Ku gihararo cye mu ndeshyo hoya!!! Ahubwo ni mu mico (imyifatire), imitekerereze, n’imikorere!
None se Kristo ko arangwa ni urukundo , aho twembwe abageni be turarugira?
None se Kristo ko akiranuka mubyo akora byose aho twebwe dukiranuka muri byose?
None se Kristo ko ari umugwaneza, aho twe niko turi?
None se Kristo ko ari umunyamahoro, aho twe turayafite kandi turayatanga?
Benedata, ntibyari bikwiye ko ubukristo bwacu bupimirwa Ku myaka tumaze mu itorero, ahubwo impinduka byazanye muri twe nicyo gipimo nyacyo twakabaye teberwaho (Matayo 3:8)! Umaze imyaka 20 mu itorero Niko wakabaye ugaragaza gusa na Kristo mu mico, imitekerereze n’imikorere, mbese igihagararo cyawe kigaragaza ko umaze imyaka ingana ityo wigishwa, Zaburi ya 84 iravuga ngo ababa munzu y’Uwiteka bagenda bagwiza imbaraga ariko s’ibyo tubona muri iyi minsi ya none ahubwo abantu (Abakristo) baragenda barushaho kuba babi!

Muvandimwe tekereza uko uhagaze mu gakiza Imana yaguhaye urebe niba uri Ku gihagararo cyatuma Kristo adaterwa isoni no ku kwita umugeni we! Urebe koko niba Kristo yaramaze kuremerwa muri wowe!
Niba usanze atariko bimeze reka dufatanye gusenga iri sengesho!

Mwami Yesu, ndagushimiye ko wankunze ukanyitangira, nifuza gukora ibyo ushaka ariko nisanga mubitakunezeza, Mwami Yesu tsindira kamere y’icyaha iba muri njye, unsukire Umwuka Wera ambere umuyobozi kugirango nsohoze ugushaka kwawe, mu izina rya Yesu mbisabye nizeye urakoze! Amen.
Imana ibahe umugisha.

NDACYAYISABA Faustin.