Dukwiye kugarura urukundo rwa mbere Rev Hakizamungu Joseph

Intego : KUGARUKA KU RUKUNDO RWA MBERE

Mugende mu mahanga yose mubigishe kandi mubahindurire kuba abigishwa ba Kristo (Mat.28).

Buri wese aharanire guhindurira abantu kwizera Kristo kandi bikomeze kuba intego ya buri mukristo no muri uyu mwaka wa 2016.

Ibyahishuwe 2:1-7

"... Nzi imirimo yawe n’umuhati wawe no kwihangana kwawe, kandi nzi yuko utabasha kwihanganira abanyageso mbi, n’uko wagenzuye abiyita intumwa kandi atari zo, ukabona ko ari abanyabinyoma. Uzi kwihangana kandi warenganirijwe izina ryanjye ntiwacogora. Ariko rero mfite icyo nkugaya, ni uko waretse urukundo rwawe rwa mbere. Nuko ibuka aho wavuye ukagwa wihane, ukore imirimo nk’iya mbere kuko nutabikora nzaza aho uri, nkure igitereko cy’itabaza cyawe ahacyo nutihana. ..."

Imana ntikiranirwa ngo yibagirwe imirimo twakoze. Imirimo ijya inavuga nubwo nyirayo ataba akiriho. Imirimo Imana yibuka ni iy’umukiranutsi wayikoreye mu gukiranuka.

Nidukore ariko twite kandi cyane ku iherezo ryacu. Mu nzandiko ndwi zose zandikiwe amatorero mu Byahishuriwe Yohana, Imana igaruka ku mirimo yabo ihamya ko iyizi. Imana imenya n’umuhati wabo (umwete), kwihangana kwabo ndetse no kugenzura iby’abavugabutumwa b’ubuyobe.

Natwe ubwacu tuba tuziranye hagati yacu, Imana siyo yatuyoberwa, kandi imenya buri wese ku giti cye. Natwe ubwacu tumenya imirimo yacu ubwacu. Niyo mpamvu umwami Hezekia yayibukije Imana, biyitera kumwongerera imyaka 15 yo kubaho. Imirimo ni nayo izavamo umwambaro wacu wo mu ijuru, kuko imirimo yacu izajyana natwe iduherekeje.

Kenshi iyo umuntu agikizwa, aba yumva atasiba mu nzu y’Imana ; ariko abantu bagenda bayimenyera bakagenda badohoka. Nyamara umuhati wacu umenywa n’Imana si uw’ubusa ku Mwami.
Niba Imana imenya kwihangana kwawe, ni uko uba ufite n’ibyo wihanganira.

Yakobo 1:12 (Hahirwa uwihanganira ibimugerageza, namara kwemerwa azahabwa ikamba).
Buri wese, mu ruhande rwe azageragezwa, ibyo ntibizabura, ariko hahirwa ubyihanganira.

Abah.11:32... (Ibigeragezo si ibya none, n’abatubanjirije barageragejwe bikomeye bashinyagurirwa kugeza n’aho bicwa, ariko baba intwari). Abera barenganirijwe ubutumwa bwiza ariko ntibacogora.

Nyuma y’ibyo byose Imana yashimye itorero rya Efeso, haza ijambo "ARIKO" (but, mais, lakini). Ni ukuvuga ko hari ikibazo : kureka urukundo rwa mbere. Imana irabagaya. Iti nutihana nzaza nkure igitereko ahacyo. Urukundo dukunda benedata rubahishurira Imana. Kuba abantu barihugiyeho, byasubije benshi inyuma mu bizera bashya.

1 Korint.13:4... (urukundo rurihangana, rugira neza, ntirugira ishyari, ntirwirarira, ntirwihimbaza, ntirukora ibiteye isoni, ntiruhutiraho, ntirwishimira gukiranirwa kw’abandi ahubwo rwishimira ukuri, rubabarira byose, rwizera byose...).

Niwo muco w’urukundo, ni ukwihangana mu bitugerageza byose, ntirucogora kugira neza. Urukundo kandi rwishimira ibyiza by’abandi.
Rurinda kugwa, kuko kwishyira hejuru ariko kubanziriza kugwa.

Rudutera kuvuga ngo ntabe aritwe ahubwo izina ryawe Mana abe ariryo rihabwa icyubahiro.
Urukundo rubamo inzego nyinshi bitewe n’abakundana, n’ikibatera gukunda.

Urukundo dushaka ni urukomoka ku Mwuka Wera. Nirwo rudutera gukunda Imana tutareba, tugakunda abo yaremye. Iyo umuntu ari muri Kristo Yesu, ibya kera byose biba bishize, bigahinduka bishya. Dukeneye kuzurwamo n’uru rukundo, urukundo rwa mbere.

Urukundo uvuga ko ukunda Imana ruzagaragarira mu bikorwa, si urw’amagambo. Ibyo Imana idushima birahari, ariko umugayo utugaragaraho reka tuwukuzeho amaraso ya Yesu !
Ibihembo by’umwanzi Satani ni ugukoza isoni, nyamara Umwami Yesu ahemba ubugingo buhoraho. Ukiranuke ugeze ku gupfa, uzambikwa ikamba ry’ubugingo.
Amen.