Dukwiye kugambirira kugira Umutima utaturega ikibi

GUHIRIMBARANIRA UMUTIMA UTAKUREGA IKIBI

Ibyakozwe 24:16 Ni cyo gituma mpirimbanira kugira umutima utandega ikibi, ngirira Imana cyangwa abantu iminsi yose.

Pawulo yahuye n’intambara nyinshi mu ivugabutumwa rye harimo no gufungwa. Bamwe mu Bayuda bamuregaga bagera aho bagambirira kutagira icyo barya n’icyo banywa batamwishe. Ariko Imana ikoresha mwishywa we, aba muri izo nama, bituma amuburira abisabye umurinzi wa gereza, bituma imigambi y’abayuda iburizwamo.

Pawulo ageze kwa Feliki, abayuda mu kumushinja, batangira bashima ko ibyiza byose bagezeho babikesha Feliki ndetse barega Paulo bavuga uko ari icyago. Ahagurutse yiregura atangira ashimira Feliki ko agiye kuburanira imbere ye kandi afite uburambe mu kazi ; kuko nta mutima wamuciraga urubanza abwira Feliki ati abo bayuda nabo babizi neza ko ibyo bandega ari ibinyoma.

Pawulo akomeza avuga imyizerere ye ku byerekeye umuzuko. Yabivuze azi neza ko barimo ibice. Icy’abemera umuzuko n’icy’abatawemera. Bituma haba impagarara mu rukiko ; ahamya ko yasobanukiwe neza iby’uwo muzuko, anavuga aya magambo twasomye.

Pawulo ahamya kuza, gupfa no kuzuka kwa Yesu byatumye agira intego y’uko Imana n’abantu batagira ikibi bamubonaho.

Danyeli ari i Babuloni nawe yagiriwe ishyari n’abanyagihugu, bamurega ibinyoma. Nta handi bari kumufatira atari mu kubahiriza amategeko y’Imana ye. Ajugunywe mu rwobo rw’intare, Imana ikinga iminwa y’intare ntizamurya. Umwami azindutse anamubaza niba Imana ye yamurinze, Danyeli amusubiza ko yabonetse imbere y’Imana nta cyaha ndetse amubwira ko nawe atigeze amucumuraho. Abamureze ibinyoma aba aribo batabwa mu rwobo, intare zibasamira hejuru. Imana ibasha gutanga ingabo nyinshi zigapfa ku bw’umukiranutsi.

Gutunga uyu mutima bisaba guhirimbana, aho abandi babona bidashoboka, wowe ugakomeza urugendo, uzirikana ko Kristo yaducunguje amaraso y’igiciro. Kenshi abantu bakerensa iby’ubuntu. Nyamara kuko Kristo yacunguje Itorero igiciro cyinshi, arihozaho umutima, n’aho amarembo y’ikuzimu yazikuka ntawabasha kurikura mu biganza bye.

Undi wagaragayeho uyu mutima ni Yosefu, ubwo muka Potifari yashakaga ko baryamana. Yosefu amuhamiriza ko Potifari yamuhaye byose uretse we, ati kandi n’aho yakumpa, sinatinyuka gucumura ku Mana yanjye.

Birashoboka ko abantu bakubonaho icyo bita kibi, nyamara kuko udafitanye urubanza n’Imana, ikakurengera. Saduraka na bagenzi be, babareze ibinyoma, babata mu muriro, kuko banze kwihakana Imana, Imana yohereza Yesu abana nabo mu muriro, ntibashya.

Natwe birashoboka twahirimbana kugira uwo mutima, utaducira urubanza. Kuko dushobozwa byose na Yesu uduha imbaraga.

Mupenzi Jean de Dieu,