Dukwiye kubanza Imana mu buzima bwacu bwose

‘’ Ahubwo mubanze mushake ubwami bw’Imana no gukiranuka kwayo, nibwo ibyo byose muzabyongererwa.’’ Matayo 6:33

Dukunda kubaho ubuzima bwacu mu buryo twatekereje kuko kubigaragarira amaso yacu nibyo bitubera byiza. Aha niho hakunda kutugonga bigatuma tubaho ibitandukanye nibyo Imana ishaka kuko twebwe ubwacu ntacyo twakwishoboza.

Yesu yaravuze ngo niwe muzabibu. Natwe turi amashami, ntacyo tubasha gukora tutamufite. Yohana 15:5

Ijambo ry’Imana ridusaba kuyegurira ubuzima bwacu bwose, tukayibanza imbere mu byo twifuza, ibindi bikaza nyuma cyane ko iba ibizi neza ko tubikeneye.

‘’Wiringire Uwiteka n’umutima wawe wose, We kwishingikiriza ku buhanga bwawe. Uhore umwemera mu migendere yawe yose, nawe azajya akuyobora inzira unyuramo. Ntiwishime ubwenge bwawe, ujye wubaha Uwiteka kandi uve mu byaha. Bizatera umubiri wawe kuba mutaraga. Ukagira imisokoro mu magufwa yawe’’ Imigani 3:5-8

Iyo tubaye abakristo, biduhindura abana b’Imana. Umwana rero ntabwo yirwariza mu buzima bwe, akenera kwitabwaho n’ababyeyi. Ni ko Imana itumereye, ni Data wa twese mwiza mu buryo bw’Umwuka, uruhare rwe mu buzima bwacu n’ibyo tunyuramo byose ni ngombwa.

Ntabwo tugomba kubanza iby’irari ry’imibiri yacu kuko ibi bitujyana kure y’Imana, ahubwo tuyibanze muri byose, ibindi iziko tibikeneye izabiduha nabyo.

Ntiduhinyure uruhare rwayo rwa mbere mu buzima bwacu. Ukomeje gusoma kiriya gitabo cy’imigani usanga bavuga ngo ntitubyinubire kuko Uwiteka acyaha uwo akunda nk’uko umubyeyi acyaha umwana we. Imigani 3:12

Niba twemera kugendera mu nzira z’Imana tukayibanza imbere, nitugira aho duteshuka izatugaruza ineza yayo kuko ari umubyeyi wacu. Icyakora kugira ngo umuntu agaruke mu murongo ni uko yemera gukosorwa. Uku kwemera gukosorwa nibyo bitwegereza Imana.

Imana ni urukundo n’ibyo ikora byose ibikorana urukundo. Idusaba gusa kuyibanza imbere kandi ni inyungu zacu gushaka mu maso hayo.

Nitubanza Imana imbere tuzamenya inzira dukwiye kunyura, kuko Yesu niwe nzira n’ukuri n’ubugingo. Yohana 14:6

Dukwiye gufungurira Imana imiryango y’imitima yacu yose, akaba ariyo iduha umurongo w’ibyo twifuza byose, bizadufasha kubaho uko ishaka, nta bwoba, tutakigengwa na kamere y’icyaha. Ahubwo Umwuka atuyobora inzira ikwiye.

Amasezerano y’Imana ni ukuri, ntihinduka, urukundo rwayo ruhoraho. Ibyo yemereye abayikomezaho byose bakayibanza imbere ni iyo kwizerwa no kubikora izabikora. Amen.