Dukwiye koroha tukemerera Imana kudukoresha icyo ishaka

Dore uko ibumba rimeze mu ntoki z’umubumbyi, ni ko namwe mumeze mu ntoki zanjye, mwa ab’inzu ya Isirayeli mwe. Yeremiya 18 :6

Umushwi w’inkoko ntiwabasha guhinduka isake nziza ibika nk’uko mubizi iramutse itemeye kumena igi ngo isohokemo, ibindi bikurikire hanyuma. Akanyugunyugu ntabwo kahinduka agasimba keza nk’uko mukabona harurguru n’amabara meza karamutse gashatse kuguma muri cya kindi kigenda gikururuka hasi ku butaka.

Umuntu aramutse agumanye imyumvire yo guhora mu bya kera ntabwo yamenya ibyiza cyangwa inyungu zo guhinduka icyaremwe gishya muri Kristo Yesu. Imana niyo idufite mu biganza byayo kandi irashaka ko twemera ko itugira uko ishaka kuko ntituri abacu ngo twigenge. Bibiliya yatubwiye ngo nkuko ikibumbano kiba kimeze mu ntoki z’umubumbyi niko natwe tumeze mu ntoki z’Uwiteka, turi ibibumbano byayo niyo izi uko yatugenza kandi ntitubasha gutera amahane.

Ingero zose twasomye haruguru zitwigisha kwemerera Imana igakora ibyo ishaka mu buzima bwacu, natwe tukemera koroha kuko ari yo izi aho itujyana.

Kimwe mu bifasha umubumbyi gukaraga ibumba uko ishaka ni amazi. Iyo ibumba rigikomeye nta mazi ntiwabasha kurizengurutsa mu biganza. Aya mazi tubasha kuyagereranya n’Umwuka wera, aho ari hagaragara impinduka (mouvements), abantu baroroha kuko haba hari amavuta y’Imana.

Aho Umwuka wera ari abantu bemera impinduka, habaho gukura, kubyara, mbese haba hari ubuzima.

Satani akora uko ashoboye ngo akubuze kwakira impinduka ziva ku Mana. Igikurikiraho ni uko agushyiriraho imipaka, mukamenyerana ko hari aho utarenga, hari amasengesho utasenga, mbese akakugenera intambwe utarenga, ugahora mu bya kera.

Ntiwabasha na rimwe kwaguka, gutera intambwe utemeye guca bugufi ngo Imana igukoreshe, ukoroha ukemerera Umwuka wera akakuyobora muri byose. Umuntu wabaye icyaremwe gisha muri Kristo Yesu agomba koroha, akamenya ko ari ikibumbano mu biganza by’Uwiteka kandi ko yamugenza uko ashaka.

Ubundi se ibi byagaragara gute ? Biragusaba guhindukiriza ibitekerezo byawe ku ijambo ry’Imana.

Abo Yesu yabwiye kujugunya urushundura babonye umusaruro kandi ufatika kuko bumviye ijambo rye, i Kana Yesu yabwiye abantu gusuka amazi mu bibindi babona divayi kandi iryoshye, aba bose bizeye ko ijambo Yesu avuze ariherekeza. Wakwibaza ngo mbese iyo batabikora byari kugenda gute? Bose bemeye koroha bakora icyo abasabye babona ibitangaza.

Emera kumvira ijambo ry’Imana, worohe wumvire Umwuka kandi wige guca bugufi, wemere ko Imana ikugenza uko yashaka kuko uri ikibumbano cyayo. Umunsi Mariya bamubwira ko azabyara Yesu, yemeye gukoreshwa nk’umuja. Ntiwabona impinduka utemeye koroha ngo Umwuka wera akuyobore. Imana iduhe koroha kugira ngo twakire impinduka idushakaho.