Dukwiye gutegereza Imana twizeye

Nzahagarara hejuru y’umunara aho ndindira, kandi nzarangaguza ndeba aho ari numve icyo ambwira, n’uko nzasubiza ku bw’icyo namuganyiye. Habakuki 2:1

Habakuki ni urugero rwiza rw’umuntu wasenze Imana igaceceka ariko akarangiza afashe umwanzuro mwiza wo guhagarara agategereza Imana.

Habakuki asa n’uwari uzi Imana asenga iyo ari yo nyuma yo gutinda ayihamagara. Abakristo benshi dusenga Imana tudasobanukiwe, kuko tuyisobanukiwe byahindura uko tuvuga, uko twitwara, uko dusenga, uko tuyikorera. Urugero uzasanga abakristo benshi baha agaciro ubuhanuzi bunyuze mu kanwa k’umwana w’umuntu kurusha ibyanditswe byera kandi ari bwo buhanuzi butavangiye. Imana iduhe twese kuyisobanukirwa birushijeho.

Gusobakirwa Imana byagufasha kumenya aho utegerereza kandi bikagufasha kugira ibyiringiro no mu gihe bitagenze uko wabyifuzaga.

None umuntu yakwibaza ngo ese wowe muri iki gihe waba utegerereje he Imana? Mu bwoba? Mu maganya? Mu gahinda? Mu gushidikanya kubyo Uwiteka yavuganye nawe ? Cyangwa mu kibaya ? Mu kibaya nta kiza kibayo keretse amagufwa yumye gusa. Mureke dusabe imbaraga tuve aho hose. Ahubwo duhagarare ku munara aho turindirira kandi tukabasha kumenya ko Imana izadusubiza kubw’icyo twayiganyiye.

Nitugira ubwoba Goliyati azatwica, dukeneye kumutera intosho (ibuye) ryitwa kwizera, tukamera nka Dawidi wamuteye mu izina ry’Imana. Ubundi ikosa ni ugutera Goliyati mu izina ryawe, ariko iyo uhagurutse kumurwanya, ariko ukumva ubikoze mu izina ry’Uwiteka, nta kabuza uzanesha.
Dawidi bamuteye ubwoba, kandi koko ibyo bamubwiraga byari ukuri ariko afata icyemezo asanga nubwo Goliyati yahejeje Abisirayeli mu myobo ariko siko bikwiye kurangira. Ntabwo yatekereje ko ari bubikore ku bwe ahubwo yabikoze mu izina ry’Imana ya Isirayeli.

Imana iguhe kuba intwari no gushira ubwoba nka Dawidi kandi yongere kwihangana muri wowe kugira ngo ubashe gutegerereza Imana ahakwiye kuko kuza ko izaza. Wowe ahubwo fata intwaro z’Imana niba wumva hari izo wari wararambitse cyangwa se satani yarakwambuye. Imana igufashe kugira ngo ubashe kuyitegerereza ku munara aho uzabasha kumenya ko yaje kandi yavuga ukayumva. Amen.