Dukwiriye gusenga dufite amaboko yera (Igice cya 5)

“Nuko ndashaka ko abagabo basenga hose barambuye amaboko yera, badafite umujinya kandi batagira impaka”- (1Timoteyo 2:8)

Ibiganza byera birwana intambara yo gukiranuka

Inzira ijya mu ijuru ni nziza ariko harimo intambara. Yesu yavuze ko kuva mu gihe cya Yohana umubatiza ubwami bw’Imana butwaranirwa intwari zikabugishamo imbaraga.

Turwana n’isi, satani n’umubiri bidusaba kuba maso cyane kugira ngo tudatakaza agakiza twakiriye.

Satani azanwa no kwiba, kwica no kurimbura, Yesu niwe utanga ubugingo bwinshi (Yohana 10:10), abakristo benshi bakunda imigisha ariko habaye impamvu yo kurwanira kwizera kwabo bahita bacika intege bamwe bagasubira inyuma.

Abefeso 6:10-19 haravuga ngo dutware intwaro zose kandi inkota n’ingabo byose bitwarwa n’ibiganza ku bwa Kristo bigatsinda, intwari za Dawidi zararwanaga umwe agatsinda abantu 1000 wowe ufite abadayimoni bangahe baguhiga? Ni uko udafite intwaro niyo mpamvu utsindwa.

Yosuwa yahagaritse izuba kuri Gibeyoni amaboko ye abanza kurwanira Isirayeri. Nawe rwanira ibyawe ufite ibiganza byera uzatsinda reka abantu bakubonye bakubonemo Imana kuko ufite ibiganza byera, amen!

Nababwira ukuri byaba ibyo tumaze kugeraho mu mwuka, cyangwa imigisha dufite mu mubiri, tutabaye maso ngo turwane intambara nziza, satani ahora arekereje ngo adusubize inyuma.

Muribuka umunsi umwe abigishwa bavuye kwigisha byagenze neza baza bitera hejuru ko ibitangaza byakoretse, Yesu ati mwitonde kuko nabonye satani agwa ameze nk’umurabyo ariko nasigaye mbasengera kugira ngo mukomere mubone gukomeza abandi.

Dusenge: Mana tweze udukize ibyatwanduje utwigishe kubaho ubuzima bwo kwera mu izina rya Yesu Kristo amen

Niba wifuza gusengerwa cyangwa kugisha inama, waduhamagara kuri +250788422984. Dusengera ibyifuzo by’abantu k’ubuntu. Sangiza ubu butumwa inshuti zawe. Pastor [email protected]