Dukwiriye gusenga dufite amaboko yera (Igice cya 3)Pastor Desire

“Nuko ndashaka ko abagabo basenga hose barambuye amaboko yera, badafite umujinya kandi batagira impaka”- (1Timoteyo 2:8)

2.Ibiganza byera bizana umugisha

Iyo tuvuze umugisha ni ikinyuranyo cy’umuvumo, ubwo bivuze ko ibiganza byawe bidafite umugisha biba bifite umuvumo, inyatsi, ibyaha n’ibindi bisa bityo, ibiganza byera bihesha abandi umugisha twavuze ko byirukana abadayimoni bigakiza indwara ariko no mu buryo busanzwe bihesha abandi umugisha.

Zaburi 1:3 havuga ko umukiranutsi icyo azakora cyose kizamubera cyiza, ariko ukiranirwa nawe icyo akoze cyose kimubera kibi.

Aha munyumve neza ntibivuze ko badacuruza ngo bunguke batere imbere ariko itandukaniro ry’abakijijwe n’abadakijijwe abera bagira amahoro, ibyishimo, nta bwoba bw’ejo hazaza, baranyurwa ariko abadakijijwe bahorana umururumba, nta mahoro, bahorana ubwoba bw’ejo hazaza, bariganyira buri kanya kandi kuri buri kintu.

Abera b’Imana ibiganza byabo bihesha abandi umugisha iyo Imana ibagaburiye ntibarya bonyine, iyo ibambitse ntibambara bonyine, iyo ibazamuye bazamura abandi, iyo ibatuje bacumbikira abashyitsi, iyo bubashywe bubahisha Imana bakubahisha bagenzi babo ibyo babikora mu mubiri no mu mwuka kuko ni abahesha b’umugisha:

Urugero: Eliya yageze i Sarefati umupfakazi afite agafu gake ari burye agapfa ariko Eliya ahageze amuhesha umugisha ifu ntiyongera kubura bisobanuye ko mu biganza bya Eliya harimo ifu n’amavuta. Tuboneka nk’abakene ariko dutungishije benshi, Yesu yatubuje imigati ibiganza bye abantu barahaga.

Ese twaba twibuka ko ibiganza byacu bikwiriye guhesha abandi umugisha? Imana yategetse abatambyi ko bazajya basabira Abisirayeli umugisha:

“Bwira Aroni n’abana be, uti ‘Uku abe ari ko mujya muhesha Abisirayeli umugisha, muti: Uwiteka aguhe umugisha akurinde, Uwiteka akumurikishirize mu maso he akugirire neza, Uwiteka akurebe neza, aguhe amahoro.’ “Uko abe ari ko bashyirisha izina ryanjye ku Bisirayeli, nanjye nzabaha umugisha.”

Niba wifuza gusengerwa cyangwa kugisha inama, waduhamagara kuri +250788422984. Dusengera ibyifuzo by’abantu k’ubuntu. Sangiza ubu butumwa inshuti zawe. Pastor [email protected]