Dukwiriye gusenga dufite amaboko yera (Igice cya 2)Pastor Desire

“Nuko ndashaka ko abagabo basenga hose barambuye amaboko yera, badafite umujinya kandi batagira impaka”- (1Timoteyo 2:8)

Ibiganza byera biba bimeze bite?

1.Mariko 16:15-18: Bazaramburira ibiganza ku barwayi bakire, bazirukana abadaimoni; ibiganza by’abantu b’ Imana bikwiye kuba ari farumasi y’ imiti yose ikiza uwo ubiramburiyeho arwaye agakira, aramutse afite abadaimoni bakamuvamo.

Impamvu mu nsengero nyinshi hatagikirira indwara ni uko hakennye ibiganza byera. Niba hari urwaye natumeho abakuru b’ itorero bamuramburireho ibiganza byera yizeye azakira (Yakobo 5:14).

Tugeze mu gihe imbaraga z’ Imana zitacyigaragaza aha twakwibaza ngo ni Yesu yahindutse? Cyangwa n’itorero ryatakaje imbaraga? Ubuhanzi bwa Daniyeli buvuga ko mu minsi y’imperuka imbaraga z’abera zizamenagurwa.

Umunsi umwe Petero n’abandi basanze umuntu ubana n’ubumuga bw’amaguru ku irembo ryitwa ryiza arabasaba bamubwira ko ifeza n’izahabu ntazo bafite ariko hari ikindi bafite bamurambikaho ibiganza arahaguruka.

Ubu urebye dufite ifeza n’izahabu twubaka insengero nziza, tugenda mu modoka zihenze, turashima Imana ko yatuzamuye ariko ijambo rikiza indwara mwe murariheruka? Bibaye byiza twabigira byombi

Burya amafranga n’umuterankunga w’uwo uriwe imbere. Iyo ubonye amafranga uri umwibone bwikuba 2 iyo ugira ubugugu buriyongera, iyo uyabonye uzi gutanga uba ubonye icyo gutanga, ni byiza ko tuyagira ariko twarahindutse imbere muri twe bizatuma yubaka ubwami bw’ Imana.

Dusenge: Mana tugarurire ibihe byo guhembuka, hembura itorero ryawe mu Rwanda ibimenyetso n’ibitangaza byongere kugaragara udukuze mu kwizera kwakuraho imisozi mu izina rya Yesu Kristo amen

Niba wifuza gusengerwa cyangwa kugisha inama, waduhamagara kuri +250788422984. Dusengera ibyifuzo by’abantu k’ubuntu. Sangiza ubu butumwa inshuti zawe. Pastor [email protected]