Dukureho impamvu zitubuza gukorera Imana. Pasteur Bonaventure Dusabumuremyi

Ndagirango dufatanye gusoma amagambo ari muri Luka 14:16-18
Haragira hati: Igihe cyo kurya gisohoye; bose batangira gushaka impamvu z’urwitwazo….

Aha wakwibaza byishi!

1. Ese ibyo kurya byari bibishye? Oya kuko batari babiriyeho ngo bamenye uko bimeze!
2. Ese bari bahaze bariye ahandi? Oya kuko bagombaga kuba babivuze kare ntibabatekere, kuko bari barategujwe kare!
3. Kuki se bose bahujije gushaka impamvu zurwitwazo? Bose ni bamwe ni abararikwa babi!
4. Ese ibi nanubu byabaho cyane no munzu y’Imana? Yee! Bibaho cyane!

Ubu inzitwazo ninyinshi cyane mubantu b’Imana.

• Asabwa gusenga, agatanga urwitwazo ko adafite akanya ko afite akazi kenshi nyamara wareba umwanya apfusha ubusa murako kazi kenshi avuga; ukumirwa!

• Gusura abarwayi se biracyakorwa? Kubera inzitwazo ngo ntacyo kubashyira nfite! Ngo nabuze akanya! Ngo sinamenya aho arwariye! Ngo nanjye ndirwariye!n’ibindi byinshi! Ntampamvu ihari nimwe uba ugomba gutanga imbere y’uwagushyizem icyo gitekerezo cyo kujya gusura abarwayi, abafunzwe, abagize ibyago n’abandi nkabo.

Inzitwazo abantu bashyira imbere ni nyinshi: ubukene, ibihe byanyuma, bagirango iki!, ntakanya, nzabikora ubundi, abandi bazabikora, nanjye sinishoboreye,… Nyamara nagirango nkubwire ko ibyo byose Imana itabyemera!!! Ahubwo uba uzitira imigisha yawe. Imana iba igusaba kubikora iba izi impamvu kandi iba ikuzi wese n’ubushobozi bwawe ufite.

Mose nawe atumwa; yashatse gutanga impamvu ngo ntazi kuvuga! Nyamara Imana yamubwiye ko ariyo irema iminwa. Kandi nyuma yaremeye ibyo Imana yamutumye(kuvana ubwoko bwayo mu Egiputa bakanjya Ikanani), yarabikoze. (kuva4:11).

Twahawe ubutware nubushobozi. Ibyo dusabwa n’Umwuka wera w’Imana abicishije mumitima yacu cyangwa abakozi b’Imana; dukwiriye kubikora inzitwazo tukazishyira hasi.

Imana iguhe umugisha wowe wemeye gushyira ubushake bw’Imana imbere ukabusimbuza impamvu cyangwa inzitwazo.
Akira umugisha w’Imana.

Mwene so Pastor D. Bonaventure