Dukeneye urukundo rwuje ubwenge

Kandi iki ni cyo mbasabira, ni ukugira ngo urukundo rwanyu rurusheho kugwiza ubwenge no kumenya kose, mubone uko murobanura ibinyuranye, kandi mubone uko muba abataryarya n’inyangamugayo kugeza ku munsi wa Kristo,…... Abafilipi 1:1-10

Yesu yatanze itegeko risumba ayandi: kunda Imana, ukunde mugenzi wawe nkawe ubwawe. Paulo aza nyuma ati bantu twagendanye icyo mbasabira mugire urukundo rwinshi, ariko mwitonde kandi mugire ubwenge n’ubumenyi kuko aha hanze ntibyoroshye!

Ukeneye ubwenge naho ubundi ntuzabasha kurobanura ibiri aha hanze! Biragoye, ariko ijambo riravuga ngo Yego yacu itandukane na OYA, naho ubundi tuzitwa abana beza kuko ntacyo twica cyangwa ngo dukize. Bazagucira imanza nibyo, ariko biruta kuvugwa neza kandi wigaragaza uko utari: urangiza witwa indyarya. Abayoborwa n’Umwuka nibo bana b’Imana, aha niho hari urukundo rufite ubwenge no kumenya. Imana idufashe, Amina.

Dr Ivan T @Agakiza.org