Dukeneye urufunguzo rwa Dawidi

“Wandikire marayika w’Itorero ry’i Filadelifiya uti: ‘Uwera kandi w’ukuri ufite urufunguzo rwa Dawidi, ukingura ntihagire ukinga kandi ukinga ntihagire ukingura aravuga aya magambo ati: ‘Nzi imirimo yawe’” Ibyah. 3:7

Yesu yiyereka Yohani ku kirwa Patimo, yamuhaye ubutumwa bw’Amatorero arindwi, ageze ku Itorero rya Filadelifiya ababwira ko ari We ufite urufunguzo rwa Dawidi. Mu isezerano rikuru uru rufunguzo rwabikwaga n’Abanyabintu bakoraga imirimo yo gukingura, gukinga no gucunga neza ibyo mu nzu y’Imana.

Yesaya 22:23 «Urufunguzo rw’inzu ya Dawidi nzarushyira ku rutugu rwe, niwe uzakingura ntihagire ukinga kandi niwe uzakinga ntihagire ukingura.» Muri icyo gihe, Imana yavugaga ko iruhaye Eliakimu mwene Hilikiya irwambuye, Shebuna wabaye igisonga kibi. (Yesaya 22:15-23)

Mu buzima bwe mu isi, no munyigisho ze Yesu Kristo yagaragaje ko afite imfunguzo enye zikurikira:

1. Urwo yakoresheje amena cya Gitabo gifatanije ibimenyetso: Uru rugereranywa n’amaraso ye yatanze ngo acungurire Imana abantu bayo (Ibyah. 5:8 – 9)

2. Urwo yahaye Petero rukingura ijuru: Aha yashakaga kuvuga imbaraga z’Umwuka Wera, ari wo Mufasha utuma tumenya ibibera mu Ijuru nabo bakamenya ibyacu, mu Mwuka Wera dukingura ijuru. (Matayo 16: 17 – 19)

3. Urufunguzo rw’urupfu n’urw’ikuzimu: Uru rwo ni agakiza twahawe, kuko yivugiye neza ko umwizera na nyuma y’urupfu azakomeza kubaho, niba warakiriye Yesu mu buzima bwawe, humura urupfu na kuzimu ntibizaguherena. (Ibyah. 1:18)

4. Urufunguzo rwa Dawidi: Ibyaseranijwe (Reba indirimo ya 196 mu gushimisha Imana)

Muri iri jambo rero, Imana yampaye nifuje ko tuganira gusa ku rufunguzo rwa Dawidi (Ibyasezeranijwe) dore igishushanyo cy’uko rwari ruteye:

Uru rufunguzo rugizwe n’ibice 3 nk’uko tubibonye: Kwizera, Kwihanga n’Imirimo.
Amasezerano Imana idufiteho cyangwa se imigambi y’ibyo Imana yakuvuzeho ni urufunguzo yaguhaye rugenda rukingura rukakugeza ku byo Imana ikugambiriyeho uyu munsi n’ejo hazaza.

Biriya byasezeranijwe ni byo byatumye Dawidi atoranywa kuzaba Umwami wa Israyeli n’ubwo yavukaga mu muryango uciriritse ndetse atari n’umuragwa (Heritier) kwa Sawuli.

-  Nk’uko tubizi mu isi Umwami utanze, agomba gusimburwa n’umwe mu bahungu be, ibi ni nako Imana ibigenza, iyo umwami yitoranirije akomeje kugendera mu gukiranuka no mu mategeko yayo, ubwami ni uruhererekane bw’umuryango umwe. Ariko kuko Imana yabimenye kera, ruriya rufunguzo rwatumye ubwami bwimuka kwa Sawuli bujya kwa Dawidi, humura nawe rero hari Imana yakwimura bitavuye iwanyu bikakuzaho kubw’Amasezerano

-  Yesu amaze gusohoza umurimo we wo gucungura, ibyo Imana yatuvuzeho ko natwe (abanyamahanga) nibyo byatumwe duhindurwa abatambyi b’Imana ihoraho kuko iryo sezerano ryatumwe umwenda ukingirije Ahera utabukamo kabiri, natwe tuba abaragwa b’amasezerano, tutari tubikwiriye.

-  N’uyu munsi nabwo, Urufunguzo rwa Dawidi nirwo (cyangwa se amasezeramo Imana idufiteho) ni rwo rutuma dutezwa intambwe mu byo Imana yaduteguriye tukagera aho tutakekaga, nirwo Mukiristo yakoresheje ava mu gihome igihanda Bwihebe cyari cyamukingiraniyemo.

-  Nirwo rukinga imigambi ya satani aducuraho, ashaka ko yaduhitana; ni narwo kandi rudukingurira ibyacu satani yaheranye
Ubu imbere yawe, hari ibintu bifunze mu buryo bw’Umwuka n’uburyo bw’umubiri:
Niba warahanuye, warabwirije, wararirimbye mbega wakoreye Imana imirimo igaragara n’itagaragara, hari izindi ntambwe Imana yaguteza, hari ahandi yakingura ugahagarara, hari undi murimo wakora hejuru y’uwo. Imana igukingurire.

Hari kandi n’ibyo wabonesheje amaso byo mu buzima bwawe: hari imyenda wambaye, hari uko wariye, hari aho watuye, n’uko wize n’ibindi; menya ko Yesu ari we ufite urufunguzo rw’ibizaba, musabe uti “Mwami nteza intambwe, ungeze kubyo wasezeranije”. Musabe kandi uti “kinga imigambi y’umubi maze umbohorere n’ibyo yanyaze”.

Nkwifurije kugendera muri ziriye ntambwe zose, zigize urufunguzo rwa Dawidi; Wizera Imana izaguha kwirukana abadayimoni ku bw’indirimbo gusa, ikuneshereje Goliyati n’izindi ntambara ubonesha amaso wari uzi ko bitashoboka, maze ujye wihanga, wicishe bugufi, ubabarire abaguhemukiye kandi ukorere Imana uko igushoboze muri byose.

Imana ibahe umugisha.

BYIRINGIRO Eric