Dukeneye amaso y’Umwuka mu bihe bya nyuma birushya

Umenye yuko mu minsi y’imperuka hazaza ibihe birushya, kuko abantu bazaba bikunda, bakunda impiya, birarīra, bibona, batukana, batumvira ababyeyi babo, indashima, batari abera, badakunda n’ababo, batūzura, babeshyerana, batirinda, bagira urugomo, badakunda ibyiza, bagambana, ibyigenge, bikakaza, bakunda ibibanezeza aho gukunda Imana. 2 Timoteyo 3:1-4

Mu by’ukuri iyo utekereje kuri aya magambo ubona Pawulo yaragize iyerekwa rikomeye, akava mu bihe yari arimo agera muri iki cyacu cyangwa n’ikindi kiri imbere, agiye kwandikira Timoteyo amumenyesha ibyo mu minsi izaza. Biragoye kubona ikitaraba muri ibi kuko ikitaba hamwe kiba ahandi, byose bigashimangira ko iminsi ari iy’imperuka, iya nyuma.

Hari agakuru kigeze gusakara hashize igihe kinini k’umusitari w’umuhanzi wasebyaga itorero rya Kristo ko rihindura abantu ngo intama zitazi iyo zijya, ibintu ngo byari bikwiye kuba bibujijwe.

Kubwe ngo Bibiliya yagombye kuba iteguza mu ntangiriro ko ibyo ivuga byose bitabayeho. Ubwe nibwo yivugiye ko yagiye muri Hoteli ahasanga Bibiliya, akajya akuramo impapuro zimwe na zimwe cyane izo mu gitabo cy’Abalewi kuko ngo yasanzemo amagambo akomeretsa abatinganyi.

Ukuri nyako ni uko dukeneye ko Imana idufungura amaso tukamenya iminsi duhagazemo, bitabaye ibyo haraza byinshi natwe tugire umwete wo kubyirohamo, nitugera imbere tuzasanga twarayobotse umwami utari uwo twahaye ubuzima bwacu. Imana idutabare.

Kuri ubu biroroshye kuko usanga abafite amazina azwi, abiyita abahanga mu by’iyi si, bagerageza gukataza mu kuzana ibintu bibangamira ubutumwa bwiza kandi nizo mbaraga zihesha uwizera wese gukizwa. Mu minsi ya nyuma imbaraga z’abera zirashakishwa ngo zimenagurwe, ariko Imana ishimwe kuko abazi Imana yabo bazakomera kandi bamara gukomera bagakora iby’ubutwari.

Umwanya wo gukunda Imana, abantu bakunda iby’isi nabo bakikunda, Imana ikimuka muri bo, kuko ibyo bimitse mu mitima yabo no mu buzima bwabo, hari ubwo Imana isanga itabasha kubana nabyo igahitamo kwigendera. Abantu bagoreka ukuri kandi ukabona imitima yabo irabemeza ko bafite ukuri.

Kuko satani akora uko ashoboye ubwenge bukagwira bumufasha kunyuza ibyaha mu buryo butuma yigarurira abantu kandi ntibabisobanukirwe, biradusaba gutunga amaso y’Umwuka kugira ngo tubashe kumenya icyo Umwami Imana ishaka abe ari cyo dukora.

Ntuzakorwe n’isoni nubona uhindutse udafite ubwenge kuko utahurije na benshi ku manyanga no guhemukira Imana, kuko niba uri uwa Kristo ukwiye kubihagararaho, ube umusirikare mwiza wa Kristo, Bibiliya iravuga ngo ntiwaba we hanyuma ngo wivange mu by’ubu buzima ube ukinejeje uwakwandikiye ubusirikare. 2 Timoteyo 2 :4

Imana izarushaho kunezwa n’uko wabaye umwizerwa kandi izabiguhembera kuko ntikiranirwa ngo yibagirwa ibyo abera bayikorera. Imana iguhe umugisha. Amen.