Duharanire kureba Yesu

Hariho abagiriki mu baje gusenga mu minsi mikuru, basanga Filipo w’i Betsayida y’i Galilaya, baramwinginga bati ‘’ Mutware turashaka kureba Yesu.’’ Yohana 12:21

Yaba muri iki mu gihe cyashize, ubu ndetse n’ikizaza mu buryo butandukanye, abantu bifuza buri gihe kureba Yesu. Hari abamushaka ngo abakize indwara, abamushaka mu buzima bwabo mu bindi, abakeneye kubohorwa ingoyi zitandukanye, abifuza amahoro yo mu mutima baruhijwe, abakeneye imbabazi ze, abakeneye kugirirwa neza n’Imana mu buzima bwabo bwa buri munsi.

Mbese abantu bifuza kureba Yesu bakamubona mu buzima bwabo akora.

Abagiriki nabo ngo baje gusenga mu minsi mikuru, begera Filipo bati rwose natwe turashaka kureba Yesu, aho mwamuvugiye, aho twumviye amateka ye, natwe turashaka kumureba.

Umugabo bita Zakayo yifuje kureba Yesu, nta muntu wabimwemereraga, babonaga atabikwiye, bamufungiye umuhanda. Yari afite ikibazo cy’ubugufi kandi abantu ari benshi, icyakora yari afite ishyaka ryinshi ngo kumenya ko Yesu asa.
Mu maso yabo yari nk’ikizira bitewe n’amateka kuko abantu babonaga ko na Yesu ubwe atakwemera kurara kwa Zakayo. Abantu barabyivovotera kuko bamufataga nk’umunyabyaha. Luka 19:7

Ibi byatumye zakayo hamwe n’ubugufi afata icyemezo cyo kurira kugira ngo abashe kureba Yesu, kuko yari yamaramaje.

Yesu yapfiriye bose, kandi ufite ishyaka ryo kumureba uwo ari we wese aramubona, kuko Yesu ni umugwaneza, kandi aroroheje mu mutima, nta muntu yirukana, hari ubwo abana bamwegeraga bakabatangira, ariko akabasaba ko babareka bakamusanga.

Yesu ni mwiza, nawe uharanire kumureba, nushaka ube waramubonye ariko yongere akwiyereke bundi bushya. Wari usanzwe umuzi cyangwa se umukorera mubanye, ariko ndakwifuriza ko yakongera akakwiyereka muri byose. Humura ntatewe ubwoba n’ibyo uri gucamo cyangwa se iby’abandi bavuga, niwe nshuti nziza, aroroheje afite umutima w’ubugwaneza kandi mubo yapfiriye nawe urimo.

Ibihe byiza, mbifurije mwese ko Yesu abiyereka bundi bushya!!