Dufite umwenda wo guhora dushima Imana

Urumva umeze ute uyu munsi? Urishimye? Urababaye? Urarwaye cyangwa urarwaje? Uri wenyine? Urihebye? Uri mu kaga, mu ngorane? Urakennye cyangwa waronse ibyo ukeneye byose umerewe neza ?

Kimwe muri ibi bibazo umuntu abikubajije ntiwabura aho wibona bitewe n’ibyo uri kunyuramo. Byaba ibikubabaza cyangwa ibigushimisha Imana yadusabye umwenda uhoraho wo kuyishima. Mbese duhorana umwenda wo gushima Imana kadni dusabwa kubikora umwanya ku wundi.

Imana ishaka ko tuyishima muri byose, mu byago no mu munezero, kuko muri byose iba ifite umugambi ku bantu bayo. Birashoboka ko uhura na byinshi, ibyiza ndetse n’ibibi, ariko kuba ukiriho haracyari ibyiringiro by’ibizaza. Bene Data mu bibaho byose muhore mushima! (1Abatesalonike 5:18).

Ishimire gusobanukirwa yuko Yesu atabura uko abigenza, kandi aca inzira aho zitari.

Ibibazo by’abantu biratandukanye kandi n’uburyo Imana ibibakuramo nabwo buratandukanye. Icyo mpamya ntashidikanya ni uko Uwiteka atakurengeye, ntawakurengera! (2 Abami 6:27).

Umuririmbyi wuzuye Umwuka wera yarateruye ati ”Aho ugejeje ukora Mwami, mbaye ngushimiye...” Umwami Dawidi nawe amaze kwitegereza imirimo yose Imana yakoze ati: ’’Ndashimisha Uwiteka umutima wajye wose, ndatekerereza abantu imirimo yawe yose itangaza....Ndakunezererwa, ndakwishimira. (Zaburi 9:2-3.) ! Imana ikwiye gushimirwa imirimo n’ibitangaza yakoreye abantu muri rusange, dore ko itanarobanura abantu ku butoni, hari ibyo yakoreye buri wese mu rwego rwe.

Ese birashoboka ko hari udafite icyo ashimira Imana? Tujye twibuka ko Imana idakora ibibi kandi itagoreka imanza..... yakwisubiranira umwuka no guhumeka byayo ibyaremwe byose byapfira rimwe. (Yobu 34:12-15)

Ibyakubayeho uyu munsi si byo bizaba ejo, ibyiza, iterambere n’ibindi utagezeho none ushobora kuzabigeraho ubutaha. (Ahari kurira kwararira umuntu nijoro, bwacya mu gitondo impundu zikavuga. Zaburi 30:6).

Imana ni yo ihindura umubabaro kuba imbyino, kandi ishobora no gukenyurura umuntu ibigunira, ikamukenyeza ibyishimo !!! (Zaburi 30:12)

Humura kuko Yesu ari ku ngoma, nta wayimuhirikaho kuko mw’ijuru ni amahoro masa. Ni igihugu kigendera ku mahame menshi meza arimo abiri y’ingenzi : "amahoro", "umunezero" by’iteka . Nawe humura kuko ijuru rirakuzi, rizajya rikuvunguriraho! Amen!