Dufite ubutware bwo gutegeka imisozi y’ibibazo iri imbere yacu igatabwa kure

Mu buzima busanzwe umuntu afite ubushobozi kandi bwo ku rwego rwo hejuru bwo kwihanganira kubaho mu bihe bikomeye haba mu ndwara, imibabaro y’uburyo butari bumwe, nubwo ibi bigenda bitandukana ku bantu bitewe n’amateka ya buri muntu.

Iyo ubanye nabyo cyane ugera igihe utanatekereza ko hari Imana yagira icyo ikora ahubwo ukabigira abaturanyi beza mukabana, satani akakwibagiza ko Yesu ashobora kuguhindurira ukabivamo aho kuba imbata yabyo.

Nta mpamvu ihari yo gufata ibintu bikubangamiye ngo ubituze neza mu buzima bwawe mubane neza, kuki se wemera ko imisozi nk’iyo y’ibibazo n’abarozi n’ibindi nkabyo ubibanira neza kandi byo bitakubaniye neza ? Nubibamo kenshi uzabaho ubuzima bwo kwigarurirwa na satani, umere nk’igitambo kuri we, kandi ntibikwiye kuva Yesu ahari.

Tugomba guharara tukamenya ko Kristo ahari kandi tukizera Imana, kuko ifite imigisha myinshi yatugeneye, nta mpamvu yo kwakira kuba mu buzima bushaririye ngo satani aduheze muri ako kazitiro.

Tugeze aho gufata icyemezo tukabwira imisozi y’ibibazo n’ubundi bubata bwose bwa satani ko nta buturo bifite mu buzima bw’umukristo. Imana niyo ituma imisozi yika igaca bugufi, tugakomezwa intambwe ubundi tugakomeza urugendo. ‘’Intambwe zanjye zikomerera mu nzira zawe, Ibirenge byanjye ntibinyerera.’’ Zaburi 17 :5

Ibi byose tubifashwamo no kwizera, kuko ni rwo ruhari Imana idusaba ngo tubone impinduka twifuza mu buzima bwacu, intwaro rero tugira ni ugusenga, kuko nabyo bifite imbaraga zibasha guhindura ibyo satani yubatse nk’amahame bigasenyuka kubera imbaraga z’amasengesho ashorewe n’Umwuka wera.

Yesu arabasubiza ati “Mwizere Imana. Ndababwira ukuri yuko umuntu wese wabwira uyu musozi ati ‘Shinguka utabwe mu nyanja’, ntashidikanye mu mutima we, yizeye yuko icyo avuze gikorwa yakibona. Mariko 11:22-23

Muri aya magmbo Yesu aratugira inama ko dukwiye guhangara imisozi iri imbere yacu tugategeka. Ntabwo ari ukumvikana cyangwa se guhendahenda ahubwo ni uku muri uku kwizera kubasha kwimura imisozi.

Yesu niwe wavuze ati ‘’Dore mbahaye ubutware bwo kujya mukandagira inzoka na sikorupiyo, n’imbaraga z’Umwanzi zose, kandi nta kintu kizagira icyo kibatwara rwose.’’ Luka 10 :19

Yesu yaduhaye ubushobozi, bwo kugendera hejuru y’ibibazo n’imisozi bitugoye tugategeka tukayita kure, Yaje mu isi aduha ubutware ku bintu byose, dushobora rero gusenga mu izina rya Yesu, mu mwanya we no mu butware bwe. Imana itwemerere yimure imisozi y’ibibazo iri imbere yacu iyite kure mu izina rya Yesu, Amen.