Dufite inyubako ituruka ku Mana. Ev. KIYANGE Adda-Darlene

DUFITE INYUBAKO ITURUKA KU MANA.

Tuzi yuko niba inzu y’ingando yacu yo mw’isi izasenywa, dufite inyubako ituruka ku Mana, inzu itubatswe n’intoki, itazashira yo mw’ijuru (2 abakorinto 5:1).

Imana yagize neza mu kurema umuntu nta kintu na kimwe yigeze ikora nabi ngo ibe yagisubiramo, cyangwa ngo yicuze ko hari urugingo yashyize ahatari ho. Imana yaremye ibintu byose ibona ko ari byiza.

Iyi mibiri twambaye niyo nzu y’ingando yacu bibiriya ivuga. Umubiri ni mwiza iyo utarwaye, iyo tuwurimo turawurinda kugira ngo hatagira ikiwuhungabanya. Ndetse niyo hagize ikiza, turawuhungisha, dutinya ko wakangirika. Ni ingando yacu. Uyu mubiri ni ingando umuntu aturamo akaramira mwisi.

Uyu mubiri ukenera byinshi. Kurya, kunywa, kwambara, aho kuba n’ibindi. Iyo ibyo byose byabonetse umubiri ugubwa neza. Iyo hagizemo kimwe kibura turahangayika ndetse hakaba hanavamo no gukora ibyaha cyangwa gutuka Imana.

Ibyifuzo byinshi nta handi bituruka, ni mu kuba umubiri hari ibyo utabonye. Ikibabaje ni kimwe, n’uko uwo mubiri wabona ibyo ukeneye, utabibona, ufite igihe cyawo cyo gusenyuka. Umubiri ugira amategeko atabarika. Umubiri uhora ari impa, impa..., ntiwitaye aho ibyo wifuza bituruka, ntiwitayeho no kumenya niba aho ibyo ubonye ari heza cyangwa habi (ndavuga mu byaha), ibyo ntubyitayeho. Igikuru kuri wo n’uko nta kigomba kubura mubyo ukeneye.

Iyo hagize ikibura, utera impagarara, amahoro akavaho. Ntimujya inama, ahubwo uzana amategeko menshi atabarika uti nutagira vuba ahubwo ndahura n’ikibazo. N’ushaka unyihere ibyo wibye nta kibazo igikuru n’uko umpa. Nushaka uhemuke nta kibazo, igikuru n’uko mbona umpaye. N’ushaka ugende uriganya abantu nta kibazo igikuru n’uko umpa. Yooo, mbega umubiri! Umubiri ntuzi amategeko y’Imana, ntuzi ko hari ibiryo utagomba kurya kuko biturutse ahanduye, ashwi. Ni ingando.

Aha nakibaza nti mbese ingando n’uyituyemo ni nde ufite ubwenge? mbese ni inde ufata ibyemezo? numva nasubiza ko uyituyemo ariwe ufite ubutware kuri yo. Niba ashaka kuyisana, kuyisiga, cyangwa kuyongera, guhindura igisenge, ntabwo ari ingando iza ngo ibwire boss wayo ngo nsana, ngo nsiga irangi ry’umutuku cyangwa icyatsi. ahubwo utuye muri iyo ngando ayikorera ibyo yatekereje bimunyuze kandi atabangamiye uburenganzira bw’abazareba iyo ngando. Hariho ibyo yakirinda gushyiraho kuko bishobora kubangamira ibidukikije. Hari amarangi atasiga kuko yangiza ibidukikije, ntabwo ashobora gushyira indangururamajwi hanze yayo wenda ku mireko ngo n’uko aribyo ashaka, aho ibidukikije bihita nabyo bitera agatoki bisaba uburenganzira, n’ibindi byinshi.

Mu rwandiko Pawulo yandikiye abakorinto, tubonye ko iyi ngando turimo ariwo mubiri izasenywa. Iyi ngando tuyirimo ariko tutarayubatse. ni intizanyo. Nyirayo ayifitiye ifuhe, igomba gufatwa neza mu gihe tukiyirimo tudashyiramo ibiyangiza (ibyaha). Itangazo rya nyirayo, rivuga ko abazayifata neza, azabaha indi. Dufite inyubako ituruka ku Mana, inzu itubatswe n’intoki, itazashira yo mw’ijuru.

Nagira ngo nkubwire mwene Data, umubiri wigushuka, uzasenywa. Saba Imana igufashe uwutegeke. Ntuwemerere ko ukujyana mu byaha.Imana izagororera abakoze neza kandi izabahemba kubaha indi ngando itazasenyuka iteka ryose. Va mu byaha, va mu bibi, witegekwa n’umubiri, ni ubusa uzabora. Wutegeke Uwera azasange ufite ingando yejejwe.

Urakoze gusoma ijambo ry’Imana . ndakwifuriza ko rikugirira umumaro, ukamera nka wa muririmbyi uti yewe maso yanjye, nawe matwi, nawe munwa wanjye mubiri we! Mwese mushimishe uwankuye mu ngoyi. Korana inama n’amaso yawe, umunwa n’amatwi. Amaboko n’ibirenge byose bimenye ko hari uwakubambiwe atanezererwa imirimo mibi, maze ubiyoborere mu gukora ibyiza.

Senga uti : "Mana Data, mw’izina rya Yesu ngushimiye ko wampaye iyi ngando yitwa umubiri. None maze kumenya ko izasenywa, ndagusaba kuzabona iriya nshya izaturuka mw’ijuru. Nsabye mw’izina rya Yesu. Amena."
Ndangije nkwifuriza amahoro Y’Imana Imana iguhe umugisha.

Ev. KIYANGE Adda-Darlene