Dufite Umuvugizi/Umwunganizi ari we Yesu

,……nihagira umuntu ukora icyaha, dufite Umurengezi kuri Data wa twese, ari we Yesu Kristo.’’ 1 Yohana 2:1

Ubusanzwe mu isi iyo umuntu afite urubanza mu rukiko akenshi bimusaba kuba afite umuntu umwunganira. Uyu niwe umuvuganira mu mwanya we. Igikorwa bisaba ko mubanza mukicarana akiga urubanza, ukamubwiza ukuri kugira ngo azamenye ingingo yitabaza mukabona gutsinda urubanza.

Iyo umubeshyeho akantu na gato biramugora kuko ushobora gutuma bamubaza ibibazo bakamutega ntamenye aho agororera ibintu bikarangira mutsinzwe.

Natwe mu rugendo rugana mu ijuru, bijya gusa. Bibiliya yatubwiye ngo ntidukore icyaha, ariko kandi yibuka ko bishobora kubaho, hakurikiraho amagambo ari nayo twasomye haruguru ngo nihagira ukora icyaha, ibwiriza ni iryo kutagikora, ariko nibiramuka bibayeho, ngo dufite Umurengezi kuri Dta wa twese ari we Yesu Kristo ukiranuka.

Nubwo dufite umurengezi utwunganira ariko kandi burya ibumoso bwacu hari n’umurezi (uturega) ari we satani, uyu ahora aturega yerekana ko turi abanyabyaha no gukizwa byatunaniye, ariko Imana ishimwe yatanze Kristo ngo atubere Umwunganizi. Nimuhure ntitugipfuye abari muri we kuko nta teka tuzacirwaho. Abaroma 8:1

Bibiliya iravuga ngo ku bwa kamere na kavukire yacu twari abo kugirirwa umujinya nk’abandi bose, ariko kuko Imana ari umutunzi w’imbabazi yaduhinduranye bazima na Kristo. Abefeso 2

Satani aza kuturega yitwaje inyandiko nyinshi zidushinja ibyaha byose twakoze, agasobanura n’igihano cyari kidukwiye, ariko Imana ishimwe kuko Kristo ahita ahaguruka akemeza ko yamaze kwishyura ikiguzi cyose. Niwe utuvuganira kuri Data wa twese, wowe icyo usabwa ni ukumwegera ukamubwiza ukuri ibyo wahemutse byose, ukamwizera kuko abari muri we nta teka bazacirwaho. Umuhe urubanza rwawe azaruburana.

Nta mpamvu yo gukatirwa igihano cy’urupfu kandi dufite umwunganizi udatsindwa, tutishyura dusabwa gusa kubwiza ukuri kw’ibyatubayeho, akatuvuganira ku Mana, agatesha agaciro ibirego byose wa mubi aturega. Imana ishimwe cyane. Nkwifurije guharira ubuzima bwawe bwose Yesu!!!!