Dufite Imana ireba

Nongeye kubasuhuza no kubaha ikaze muri uyu mwanya w’ijambo ry’Imana. Nifuje ko tuganira ku ijambo ritwibutsa ukuntu Imana dukorere, itubeshejeho, twita Data abo yabyaye binyuze mu mwana wayo Yesu Kristo ari Imana ireba.

Iyo Imana uyikoreye nk’Imana ishoborabyose gusa, uyikekera mu mirimo izagukorera no gusubiza ibyifuzo byawe gusa. Iyo uyitekereje mu bundi buryo harubwo uyirebera mu bantu kuko uziko batarebera hose icyarimwe cyangwa ngo bamenyera byose rimwe, ukibwira ko nayo ariko imeze, ariko ndakwibutsa ko Imana ireba, kandi ikarebera hose icyarimwe.

Dusome muri Yosowa 7:20 ‘’Akani asubiza Yosuwa ati ni ukuri nacumuye ku Uwiteka Imana y’Abisirayeli, uko nabigenje ni uku : nabonye mu minyago umwambaro mwiza wa shinari, na shekeri z’ifeza magana abiri, n’umuhimba w’izahabu w’igipimo cya shekeri mirongo itatu,ndabyifuza mperako ndabyenda mbihisha mu gitaka, biri mu ihema ryange hagati, n’ifeza iri munsi yabyo. "

Aya ni amagambo ntari bwinjiremo cyane ariko avuga iby’umugabo witwa Akani mu gihe Abisirayeli bajyaga ku rugamba bagatsindwa ariko bakaza kumenyeshwa ko bazira ko muri bo harimo uwakoze ku byashinganywe. Bibiliya igaragaza ko iki gihe Imana yihanangirije Abisirayeli gutera ariko ntibagire ikintu na kimwe barokora, umugabo witwa Akani rero abonye ntawe umureba agira ibyo ahisha, kumbe Imana yo irimo kubireba.

Imana yashatse ko yivugira ubwe ko ari we wabikoze arabihisha, kugeza ubwo hakozwe icyakwitwa umukwabo wo gushaka uwabikoze mu matsinda biza kurangira afashwe aricwa n’abe bose. Bibiliya iravuga ngo uhisha ibicumuro bye ntazagubwa neza ariko ubyatura akabireka azababarirwa, Imigani 28:13.

Hari igihe umuntu akora amanyanga agatakereza ko kuba umushumba we atabimenye, umuyobozi we mu kiciro runaka atabimenye, mbese kuba nta muntu ubizi ubwo n’Imana itabizi. Ndakumenyesha ko Imana dusenga ari Imana ireba, kandi Bibiliya ikavuga ngo ntimuyobe kuko itanegurizwa izuru, ntiwayiheza, izitura umuntu wese ibihwanye n’ibyo yakoze. Abagalatiya 6:7

Reka mbahe urugero ruto rw’ukuntu Imana ireba : Niba ijuru ari intebe yayo, isi ikaba intebe y’ibirenge ubwo dukorera ibyaha mu birenge byayo, ni nko kuyibwira ngo egezayo ibirenge tuguhemukire. Burya byose iba ibirebe

Nshuti abantu wabaheza pe! Bakanakwizera cyane ariko Imana ntiwayiheza. Hari utuntu turi abana bato twakoraga ukinjira nko munzu nta muntu ukureba ugafata isukari ukarigata, wakumva umuntu mukuru yinjiye ugahita wihanagura ku munwa, ukanaririmba yewe, ukaba uramuhejeje, ntazanabimenye kuko ari umuntu bishobora no kuzira umuntu utabikoze, ariko Imana siko imeze irebera hose icyarimwe.
Birashoboka ko umuntu ava gukora amanyanga, agahita amera nk’uwihanaguye ku munwa agakomerezaho imirimo y’Imana, mbese ukaba wavuga uti hano hari umuntu w’Imana, ariko umutima umubwira uti mfite ibyaha mu mutima wanjye, ukwiye kwihana.

Imana rero ni nziza umuntu wese ikomeza kumwihanganira kuko itifuza ko yarimbuka ‘’Umwami Imana ntitinza isezerano ryayo, nk’uko bamwe batekereza yuko iritinza. Ahubwo itwihanganira idashaka ko hagira n’umwe urimbuka, ahubwo ishaka ko bose bihana. 2Petero 3:9

Akani yanze kwihana, bakoresheje ubufindo buramufata.
Nubwo kuri ubu bitakivugwa kenshi, wanabigarukaho bikamera nko gutera ubwoba abantu kuko benshi bishakira inyigisho zijyanye n’irari ryabo, ariko Imana izahana abanyabyaha nibanga kubireka.

Kuri ubu hari inyigisho nyinshi, zimwe zikundisha abantu isi no kubabwira ibyiza byo kuyitindamo gusa ariko zikabibagiza iby’ubwami bw’Imana, izindi zikabwira abantu ko Yesu yabirangije ntacyo azabatwara nubwo bakora ibyaha, ariko aha ho sinarenganya abazigisha kuko umuntu atanga icyo afite, ntiwabuza abantu ibyo ukora.

Iyo umuntu ananiwe ikintu kubw’inkovu z’ibyaha agendana mu mutima, ahitamo kukigira rusange ahari yibwira ko nahuza amanyanga na benshi bimworohereza. Ibi bimeze nka kumwe iyo abanyeshuri babirukanaga mu ishuri ari benshi wabonaga ari byiza, ariko iyo mwamaraga gutandukana buri wese agiye kwisobanura imbere y’ababyeyi be wenyine, nibwo wamenyaga ko ibya mbere byari ikigare.

Ndabibutsa ko atari amahitamo ahubwo umuntu wese azahagarara imbere y’intebe y’imanza y’Imana, agacirwa urubanza ruhwanye n’ibyo yakoze, kandi Imana ica imanza zitabera izabikora.

Mbifurije ko twabaho tuzirikana ko dufite Imana ireba n’aho abantu batareba bizadufasha gukiranuka, abantu bahari cyangwa badahari.

Imana ibahe umugisha, Amen.

Innocent K @Agakiza.org