Dore umugore mwiza Bibiliya igushimira!

Abantu mu gutoranya abazababera abagore bahera ku bintu bitandukanye.Hari abibanda ku buranga, nyamara Bibiliya ivuga ko umugore mwiza ari ufite umutima. None se umugore ufite umutima wamubwirwa n’iki ?

Mu gitabo cy’Imigani 31 urahasanga ibimuranga :

10: Umugore w’imico myiza ni nde wamubona ? Arusha cyane rwose marijani(perles) igiciro

11: Umutima w’umugabo we uhora umwiringira kandi ntazabura kunguka

12: Ahora amugirira neza ntabwo amugirira nabi, igihe cyose akiriho

13: Ashaka ubwoya bw’intama n’imigwegwe, anezezwa no gukoresha amaboko ye

14: Ameze nk’inkuge z’abagenza, azana ibyo kurya bye abikura kure

15: Abyuka kare butaracya, akagaburira abo mu rugo ;agategeka abaja be imirimo ibakwiriye

16: Yitegereza umurima akawugura, awutezamo urutoki mu by’inyungu ivuye mu maboko ye

17: Akenyerana imbaraga, agakomeza amaboko ye

18: Abona yuko ibyo akora bimufitiye akamaro, kandi nijoro itabaza rye ntirizima.
19: Afatisha ukuboko kwe urubambo ruriho ipamba, intoki ze zigafata igiti ahotoza.

20: Aramburira abakene ibiganza, kandi indushyi akazitiza amaboko.

21: Ntatinyisha abo mu rugo igihe cy’imbeho, kuko abo mu rugo bose bambaye ibikomeye by’imihemba.

22: Yibohera ibirago by’ibisuna, imyambaro ye ni imyenda y’ibitare n’imihengeri.

23: Umugabo we amenyekana mu marembo y’umudugudu, yicaranye n’abakuru b’igihugu.

24: Aboha imyambaro akayigura, agurira abagenza imikandara.

25:Imbaraga n’icyubahiro ni byo myambaro ye, kandi igihe kizaza azaba agiseka atacyitayeho.

26 :Abumbuza akanwa ke ubwenge, kandi itegeko ry’ururimi rwe riva ku rukundo.

27: Amenya neza imico yo mu rugo rwe, kandi ntabwo arya ibyo kurya by’ubute.

28: Abana be barahaguruka bakamwita Munyamugisha, n’umugabo na we aramushima agira ati

29: « Abagore benshi bagenza neza, ariko weho urabarusha bose »

30: Ubutoni burashukana kandi uburanga bwiza ni ubusa, ariko umugore wubaha Imana ni we uzashimwa.

31: Mumuhe ku mbuto ziva mu maboko ye, kandi imirimo ye nibayimushimire mu marembo.