Dore ni ubwoko butura ukwabwo!

“ Kuko nitegeye ubwo bwoko ndi hejuru y’ibitare, nkabwitegera ndi mu mpinga z’imisozi. Dore ni ubwoko butura ukwabwo ntibuzabarwa mu mahanga” Kubara 23:9

Aya magambo yavuzwe na Balamu umuhanuzi, ubwo balaki yamusabaga kuvuma ubwoko bwa Isirayeri. Balamu yamushubije ko icyo Imana iribumushyire mu kanwa aricyo aribuvuge. Agiye kuvuga aterura abahesha umugisha kandi mu magambo menshi yavuze aravugango ni ubwoko butura ukwabwo! Amen

“Hanyuma Hamani abwira Umwami Ahasuwerusi ati “ Hariho ubwoko bwatatanye bunyanyagira mu mahanga yo mu bihugu utegeka byose. Amategeko yabwo ntahura n’ay’ayandi mahanga kandi ntibumvira amategeko y’Umwami nicyo gituma ntacyo byunguye Umwami kubihanganira” Esiteri 3:8
Imana ishimwe cyane! Bibiliya itubwira inkuru y’umugabo witwa Hamani wihaye kwikoma umuntu wo mu bwoko bw’Imana ariwe Moridekayi ariko ikinshimisha ni ukuntu asobanura ubu bwoko ngo ni abantu bafite amategeko yihariye ngo amategeko yabo ntahura n’ay’ayandi mahanga! Amen Ni ubwoko butura ukwabwo!!! Nkongera gutangazwa nukuntu Umugore wa Hamani we yari yarasobanukiwe ibanga ry’ubwoko bw’Imana kuko umunsi umwe abonye bikomeye yabwiye umugabo we ngo“ Moridekayi uwo ubwo utangiye gucogorera imbere ye , niba ari uwo mu rubyaro rw’abayuda ntuzamushobora, ahubwo uzagwa imbere ye” Esiteri 6: 13,b!!! Amen
Agashya gahari ngo ni ubwoko butavumika kuko bwahawe umugisha n’Uwiteka!

Bibiliya ijya itubwira ngo kera ntitwari ubwoko ariko ubu twahindutse ubwoko bw’Imana kubw’amaraso ya Yesu . Iyo umuntu rero yakiriye Yesu nk’Umwami n’Umukiza ahinduka uwo mu bwoko bw’Imana kandi akagabana imigisha yose yo mu bwoko bw’Imana. Uzahura n’abantu birata ubwoko runaka ariko iyo umuntu amaze gusobanukirwa icyo bita ubwoko bw’Imana asanga ntagisa nabyo! Mbese uri uwo mu bwoko bw’Imana! Ibihe byiza