Dore isengesho rikwiye!

Turashimira Imana k’ubw’ubuntu bwayo butarondoreka itugirira iteka. Turanayishimira kandi kuko yadushyiriyeho uburyo bwo kuyishaka no kuyibwira tubinyujije mu masengesho. Gusenga rero nibwo buryo natwe tubwiramo Imana, itwemerera kandi kuyishaka ndetse no kuyibona( Zaburi 65:2)’’ni wowe wumva ibyo usabwa, abantu bazaza aho uri. Gusenga rero ni kimwe mu bikorwa bigaragaza imyizerere y’umuntu.

‘’Mwaturirane ibyaha byanyu kandi musabirane, kugira ngo mukizwe. Gusenga k;umukiratsi kugira umumaro, iyo asenganye umwete.’’Yakobo5:16

Ubu butumwa turabushingira cyane ku gusengana umwete k’umukiranutsi kuko ariko kugira umumaro. Isengesho rikwiye ni isengesho rigera k’umutima w’Imana, hanyuma Imana ikururuka igakora. Igihe Eliya yasengaga nyuma yo gusana igicaniro cy’Uwiteka cyari cyarasenyutse, umuriro waramanutse imbere y’abahanuzi ba Baal, bimenyekana ko Uwiteka ariwe Mana. (Abami18:30-39)
Iyo umukiratsi asenze nk’uko Yakobo yabyanditse bigira umumaro, iyo abakristo bagize umwete wo gusenga bahuje Imana irururuka, kandi igakiza igakingura imiryango yari ifunze.
Imana uko yakoze mugihe cya Eliya na nubu iracyafite izo mbaraga, ubwo bushobozi bwose Imana iracyabufite kandi irumva igasubiza.

Aya magambo agaragaza gushyira hamwe kw’itorero rya kera uburyo bahuje umutima bagahamara Imana nk’ikimenyetso cy’ubumwe. Bamaze kumenya ko bugarijwe no gutotezwa kandi ko Petero na Yohana bari mukaga bazira gukiza umuntu wari kirema asabirizaga ku irembo ry’urusengero(Ibyakozwe 3:1-10), bahita bahuriza hamwe umugambi wo guahamagara Imana maze Imana yururukira muri bo buzuzwa Umwuka Wera bavuga ijambo ry’Imana bashize amanga.
Nabo babyumvise bavuga ijwi rirenga n’umutima uhuye, babwira Imana bati ‘Databuja, ni wowe waremye ijuru n’isi n’inyanja n’ibirimo byose, Kandi none Mwami Mana, reka ibikangisho byabo, uhe abagaragu bawe kuvuga ijambo ryawe bashize amanga rwose, Bamaze gusenga, aho bari bateraniye haba umushyitsi, bose buzuzwa Umwuka Wera, bavuga ijambo ry’Imana bashize amanga.(Ibyak4:24,29,31)

Ukurikiranye uko basenze bari bahuje umutima, babanje kuvuga gukomera kw’Imana barayiramya, bagaragaza ko hari uko bayizi nk’Imana ikomeye kandi ishoboye. Bene aya magambo kandi yo kuramya Imana , Mose yarayakoresheje asenga Gutegeka 3:24, Daniyeli nawe niko yabigenje Daniyeli 2:20-21.

Nyuma y’izi ngero z’abantu basenze ushobora guhita ubona uko wasenga kugira ngo gusenga kwawe kugire umumaro, usabwa kuba ukiranuka, ukaramya Imana uvuga gukomera kwayo, ukaba kandi ufite umutima utakurega ikibi yaba ku Mana cg ku bantu, abitorero twavuze bari bahuje. Nyuma y’ibi ukajya wavuga ibyifuzo byawe kandi ukizera ko Imana ishoboye kandi isubiza. Mwenedata ujye ugira yumwete wo gushaka Imana ukiranuka. Amen
Imana ibahe umugisha