Dore ibyiza 10 bitangaje byo kurya inyanya

Burya ni byiza kumenya ibyo wunguye umubiri mu byo uriye nk’ uko ari byiza ko umucuruzi amenya ibyo yungutse igihe yaranguye ngo atagwa mu gihombo kitagaruzwa ntabimenye! Twabateguriye inyandiko ivugaga ku gihingwa kiboneka mu duce twinshi kandi kiribwa k’Inyanya. Twifuje kubagezaho ibyo umubiri wunguka iyo uriye icyo gihingwa.

Inyanya n’imboga zikaba n’imbuto kuko ushobora kuzikoresha nk’imbuto cyangwa imboga nkuko bisanzwe kurya imbuto n,imboga muri rusange ni byiza cyane inyanya zo rero zifite umwihariko kuko zifite ubushobozi bwo kurinda umubiri indwara zitandukanye.

DORE IBYIZA BITANDUKANYE BYO KURYA INYANYA.

Inyanya zifitiye umubiri wacu akamaro kanini cyane bitewe nuko zikungahaye ku ntungamubiri zitandukanye nk’imyunyungugu ,vitamine, ibinyabutabire bifasha umubiri mu mirimo itandukanye. Tugiye kugaragaza imwe mu mimaro yo kurya inyanya tugaragaza n’intungamubiri zirimo zituma urunyanya ruza ku isonga mu biribwa bifitiye ikiremwamuntu akamaro.

1.Kugabanya ibyago byo kurwara Kanseri zitandukanye: Inyanya zikungahaye kuri vitamine C,ndetse n’ibinyabutabire (Anticancer) bifasha mu kurwanya uturemangingo fatizo tw’umubiri twikora tukarenza udukenewe kuko ari byo bizana kanseri mu mubiri.

2.Ubuzima bwiza bw’umutima: Bitewe nuko ikungahaye ku myunyu ngugu nka potasiyumu ndetse n’ibinyabutabiri byitwa Lycopen mu rurimi rw’icyongereza bifasha umutima kugira ubuzima bwiza ,bigasha kugabanya ibyago byo kurwara indwara z’umutima nk’umuvuduko w’amaraso,stroke no kunanirwa k’umutima.

3.Kurinda umwuma ndetse n’impatwe: Inyanya zifite amazi menshi ndetse zikaba zikungahaye kuturemangingo ndodo dufasha mu kurinda umwuma ndetse no zigafasha kwihutisha igogora.

4.Kubungabunga ubuzima bw’amaso ndetse no gufata neza uruhu: Inyanya zikungahaye kuri vitamin C,B ndetse no kuba inyanya ari isoko nziza ya Lycopene ,Lutein na Beta Carotene.

5.Gufasha ababyeyi batwite : Kurya inyanya utwite ni byiza cyane kuko bigirira umumaro umubyeyi ubwe ndetse n’umwana bikamurinda kuvukana indwa yitwa Neurotube defect iterwa no kubura imyunyungugu itandukanye harimo na Folate.

6.Kurinda kurwara indwara y’agahinda gakabije (Depression): Inyanya zikungahaye kurinda folate ndetse zikagira umwihariko wo kugabanya Homocysteine mu gihe yabaye nyinshi mu mubiri kuko bifasha iyi misemburo kugena ibitotsi,appétit,kugubwa neza n’ibindi.

7.Gukomeza amenyo ndetse n’amagufwa: Inyanya zikungahaye kubutare bufasha amenyo n’amagufwa gukomera ndetse no kwiremamo gukomera kw’amagufwa kubakiri bato.

8.Kugabanya urugimbu (Cholesterol): Mu mubiri ibi bikorwa naziriya mbuto dusanga mu nyanya ni nziza cyane kuko zikungahaye ku turemangingo ndodo,vitamine B3 ndetse no kuba ntarugimbu ruba mu nyanya.

9. kugabanya ububabare k’umuntu wariwe n’inzuki,ibitagangurirwa cyangwa se utundi dusimba: Ushobora gukoresha umutobe w’inyanya aho warumwe kuko zifite ubushobozi bwo kurwanya ububabare bw’aho warumwe kandi hakabasha no gukira vuba.

10.Kongerera umuburi ubushobozi bwo kwirinda no kurwanya indwara: Inyanya zongerera ubushobozi ubudahangarwa bw’umubiri zibishobojwe na biriya binyabutabire twabonye biba mu tubuto duto tuba mu nyanya.

Iyi ni imimaro icumi(10) muri myinshi inyanya zifitiye umubiri w’umuntu. Inyanya ziboneka ahantu henshi kandi ku giciro giciriritse cyane ,niba wabonye ibyo wajyaga wifuza ukibaza aho wabivana,yoboka inyanya.

www.healthimpact.com
[email protected]