Donald Trump aravuga ko atazihanganira na rimwe kubona abasirikare ba Amerika bishora mu bikorwa byo kwihinduza ibitsina

Akoresheje urubuga rwe rwa twitter, kuri uyu wa gatatu tariki ya 26 nyakanga 2017, perezida wa leta zunze ubumwe za Amerika Donald Trump yanditse inyandiko nyinshi yihanangiriza ingabo abereye umuyobozi ko nyuma yo kugisha inama abayobozi bakuru mu ngabo z’Amerika ndetse n’inzobere zitandukanye, yafashe umwanzuro wo gusohora itangazo ribuza buri musirikare wese kwishora mu bikorwa byo kwihinduza igitsina ngo kuko Atari imyitwarire myiza y’ingabo.

Bwana Trump yavuze ko ibi bikozwe mu rwego rwo kugira ngo ingabo zite ku kazi kazo neza ndetse no kugabanya ikiguzi cyo kwivuza kwa hato na hato mu gisirikare cy’Amerika dore ko ngo bitwara Leta amadolari atagira ingano
Byongeye kandi ikiguzi kigenda kuri iyi myitwarire byonyine cyatuma uyihagarika byihuse yaba Trump n’ubuyobozi bwe bagomba kwihutira guhindura icyemezo nk’iki cyo kwemerera ingabo gukora ibi.

Ibi bisa n’aho Bwana Trump avuguruje bikomeye uwo yasimbuye Barack Obama we waharaniye ko buri wese afite uburenganzira bwo kwihinduza uko ashaka harimo no kwihinduza igitsina.

Liliane [email protected]