Dawidi yagiraga umutima umukubita! Alice Rugerindinda

“ Dawidi amaze kubara abantu, umutima we uramukubita. Abwira Uwiteka ati: “ Ndacumuye cyane kubyo nkoze ibyo, ariko none Uwiteka ndakwingize, kuraho gukiranirwa k’umugaragu wawe kuko nkoze iby’ubupfu bwinshi” 2 samuel 24:10

Mu yindi Bibiliya haravugango Dawidi amaze kubara abantu yumvise umutima we udiha.

“ Dawidi arahaguruka agesa ku kinyita cy’umwambaro wa Sawuli bucece. Hanyuma Dawidi agira umutima umuhana, kuko yageshe ku mwambaro wa Sawuli. Abwira abantu ati : “ Uwiteka andinde kugenza ntya umwami wanjye Uwiteka yimikishije amavuta, ngahangara kumuramburiraho ukuboko kwanjye kandi ariwe Uwiteka yimikishije amavuta” 1 Samuel 24: 5b -7

Ubusanzwe iyo wakiriye Yesu nk’Umwami n’Umukiza w’ubugingo bwawe, ikizakubwira ko ikintu ukoze ari icyaha, cyangwa se Atari cyiza n’uko uzumva umutima ugukubita cyangwa se mu yandi magambo uzumva umutima wawe udiha cyangwa se utera cyane. Ubundi uzumva wabuze amahoro ndetse ube wanatangira kwibaza uko byagenze ariko nuza kubona akanya ko kwisuzuma wumve Umwuka Wera agusobanurira ibitagenze neza. Imana idusobanurire

Dawidi yari umuntu nkatwe twese, yakoraga amafuti, amakosa, ibyaha ariko akagira ikintu namukunzeho. “ Umutima umukubita, umutima udiha”!!!

Iyo umutima we wadihaga, cyangwa ukamukubita , ntiyarekeraga aho, ahubwo yahitaga yibonamo ubupfu bwe, maze akavuza induru akarira, ati mbabarira Mana, nikoko nacumuye, nakoze iby’ubugoryi, sinagombye kuba nabikoze …….. iki kintu Imana yarakimukundiraga.

Dore ibibazo rero bihari:

 Hari igihe umuntu akora icyaha, umutima ukamukubita , ariko akihagararaho, akihesha amahoro kandi burya ngo icyaha gikurwaho nuko umuntu yatuye akihana agasaba Imana imbabazi byaba na ngombwa n’abantu

 Uko ugenda winangira, umutima wawe ugezaho ukabonako kwirirwa ugukubita cyangwa udiha ntacyo bikubwiye, ukazageraho ukaba akahebwe cyangwa ukicecekera.

 Burya abantu wababeshya ko uri amahoro ariko umutima wawe wo sinzi ko wapfa kuwubeshya.

Hari igihe uhura n’umuntu ugaragaza ibimenyetso by’uko yaguye ariko akakwemeza ko ahubwo ubu, ariho abanye neza n’Imana, ariko ni we n’umutima we batanga ubwo buhamya.

Icyampa iminsi nzamara nkazagumana uwo mutima udiha, unkubita mugihe hari ikintu nsabwa gutunganya hagati yanjye n’Imana.
Icyampa ngahorana umutima woroshye wemera icyaha, wemera kugirwa inama, wemera kwicisha bugufi imbere y’Imana
Dore Zaburi Dawidi yanditse ubwo umuhanuzi Nathan yazaga aho ari , Dawidi amaze gusambana na Batisheba.

“Mana, umbabarire kubw’imbabazi zawe, kubw’imbabazi zawe nyinshi, usibanganye ibicumuro byanjye, unyuhagire rwose gukiranirwa kwanjye, unyeze unkureho ibyaha byanjye. Kuko nzi ibicumuro byanjye, ibyaha byanjye biri imbere yanjye iteka. Ni wowe, no wowe ubwawe nacumuyeho. Nakoze ibyangwa n’amaso yawe…….Hisha amaso yawe ibyaha byanjye, ntunte kure y’amaso yawe, ntunkureho Umwuka wawe Wera, unsubizemo kunezezwa n’agakiza kawe…. .” Zaburi 51: 1-21
Gukora icyaha bijya bishyika. Iyo bibaye tubyitwaramo dute! Use turacyafite umutima udiha!

Yesu adusure

Alice