DUSOBANUKIRWE AGATABO K’UMUGENZI (Igice cya mbere) /Donna Joel

Twifuje kunganira benshi mu gusobanukirwa agatabo k’umugenzi benshi muri mwe mukunda, Muri izi Nyigisho z’uruhererekane Mugezwaho na Donna Joel (Mama Vanessa) muzabasha Gusobanukirwa ingingo z’ingenzi 30 zigize aka Gatabo arizo zikurikira:

1. Umuntu wari uhetse umutwaro
2. Mubwirizabutumwa
3. Abaturanyi ba mukristu
4. Isayo gahinda gasaze
5. Bwenge bw’Isi
6. Irembo
7. Musobanuzi
8. Umusaraba
9. Abasinziriye n’aburiye inkike
10. Umusozi witwa biruhanya
11. Nyumbanziza
12. Igikombe mucisha bugufi
13. Igikombe cy’igicucu cy’urupfu
14. Mwizerwa
15. Magambo
16. Ururembo rw’imburamumaro
17. Mwishakirandamu
18. Dema na Mukaroti n’uruzi Rwiza
19. Bwihebe
20. Imisozi y’igikundiro
21. Ntabwenge na Nizerabuhoro
22. Muriganya
23. Muhakanamana
24. Ubuhamya bwa byiringiro
25. Ntabwenge yanga kugirwa Inama.
26. Ibyo gutinya kwiza n’ibyabasubirinyuma
27. Igihugu cyitwa Beula
28. Uruzi ni rwo rupfu
29. Ururembo siyoni
30. Itekantabwenge yaciriweho

IGICE CYA MBERE

Igitabo cy’umugenzi tuzaganiraho muri iyi minsi, kitwibutsa aho twavuye, aho tugeze n’aho tujya. Kuko burya twese twahuriye hano turi mu urugendo bizatuma twibuka abo twatangiranye urugendo ubuhamya bafite uyu munsi wa none abo twahuriye mu rugendo se bo bafite buhamya ki uyu munsi, Twebwe se uko twatangiye ni ko tukimeze...

• UBUHAMYA BW’UWANDITSE AKA GATABO

Kuko abenshi muri twe uretse kumva bakavuga ntabwo ari benshi bagasomye, Niyo mpamvu nifuje ko tugatangira kose ntacyo dusimbutse. Aka gatabo k’umugenzi, kanditswe na John Bunyan, umwongereza wavukiye mu muryango wabakene muri 1928

Ise yari umucuzi, nawe uwo mwuga wa se niwo yakoze umutungana n’umuryango we Namwe murumva uwo muryango yavukiyemo kubera ubushobozi buke ntiyagize amahirwe yo kwiga yize gusoma no kwandika gusa ariko yari azi ubwenge bwinshi bwa kavukire icyongeye kuri ibyo ntiyari azi Imana.

Akiri umusore yivuruguse mu byaha byinshi ariko uko abikora umutima ukamucira urubanza kuko yari azi ko umunsi umwe Imana izabimubaza Kugeza umunsi yumvise umuntu yigisha Ku cyaha nibwo yumvise ijwi ry’Imana mu umutima we rimubaza riti : UHISEMO IKI ? KUREKA IBYAHA BYAWE UKAZAJYA MU IJURU? CYANGWA KUBIKOMEZA UKAZAJYA MURI GEHENOME?

Ibyo byamuteye ubwoba bwinshi no kwiheba kwinshi kugeza umunsi yahuye n’abagore batatu baganira iby Imana banezerewe atangazwa n’amahoro yabo, n’ubuhamya bwabo, n’umunezero bafite byo kuba baramenye YESU. Bituma amenya ko bafite Yesu by’ukuri. N’ubwo atahise afata umwanzuro ako kanya ariko yaje gukizwa, atangira ubwo avuga ubutumwa hose, Imana ishimwe.

Nyuma haje kwima umwami, mushya wabujije abantu batari aba Pasteur kuvuga ubutumwa.Maze John Bunyan Bimunanira kureka kubuvuga, atangira guhura n’akaga kuva ubwo kugeza aho yafunzwe imyaka 12. Ageze mu buroko nabwo Imana iramukoresha cyane mu zindi mbohe anabona n’akanya ko gusoma bibiliya yitonze no kuyisesengura, kubw’uko atari akibashije Gutunga urugo rwe n’umuryango we, byatumye yiga umwuga wo kuboha utuntu dutandukanye, akagurisha, ikivuyemo kigatunga urugo, nyuma baje kumurekura ariko akomeza kuvuga ubutumwa, na none bituma afungwa, agezemo yo Aho niho yahise yandika igitabo cy’umugenzi, yifashishije bibiliya dore ko yari yarayisomye bihagije

Agatabo karasohotse karakundwa cyane gakwira hose cyane mu ngo zaboroheje, kuko akikandika abakomeye n’abize n’abakize bagasuzuguraga bati: NTAMUCUZI WO KWANDIKA IGITABO.

Igihe cyarageze arapfa, hashize igihe kinini yaritahiye babandi bagasuzuguraga nabo kabageramo baragakunda bagatangazwa n’ukuntu kandikanye ubwenge batangazwa n’ukuntu umuntu w’ umukene utarize yanditse ibyo bintu, kugera na magingo aya karakwirakwiye cyane ndetse abantu baragakunda, Ubu kamaze guhindurwa mu ndimi zigera ku 120 harimo n’ikinyarwanda.
Yesu abahe umugisha Donna Joel