DUKWIYE KUBAKA KWIZERA KWACU. Pastor Sebugorore

"Kwizera ni ukumenya ko ibyo utareba biriho, Abah 11:1.

I.UBURYO BUTATU BWO KWIZERA

a) Kwizera karemano : ni ukwizera gufitwe n’abantu bose, abizera n ’abatizera " ni ukwizera kw’ abahinzi", Yak 5:7.
b) Kwizera kw’abadayimoni : ni ukwizera ko kumenya ko Imana ibaho ariko ntibayizere, Lk 4:34,Yak 2:19.
c) Kwizera ko muri Bibliya : Ni ukwizera duheshwa no kumva no gusoma Ijambo ry’Imana, Abarom 10:17. Uku ni Ukwizera turi bwibandeho muri iki gice.

II. KWIZERA KO MURI BIBLIYA KUGIRA IMIRIMO :

2.1 Gutanga amaturo ashimisha Imana. , Abah 11:4.
2.2. Ntigutinya ibikomeye, Abah 11:24.
2.3. Ntikureba mw’isi, ahubwo kureba mu ijuru, Ibyah 21:1-4.
2.4 Kwizera gukora ibitangaza, Mt 17:20.
2.5 Kwizera kurarema, Abarom 4:17-19.
2.6 Kwizera kunezeza Imana, kugatinya Imana kandi kukayubaha, Abah 11:5-10.
2.7 Kwizera gufite ingororano zikomeye ku Mana, 2 Tim 4:6, Abah 11:13.
2.8 Dutsindishirizwa no kwizera, Ibyak 16:30, Abarom 5:1.
2.9 Kwizera Kwera imbuto, 2 Peter 1:5-7.
2.10 Kwizera ni intwaro ikomeye ku urugamba, Abefeso 6:16, 1Yoh 5:4.

Kwizera ni ishingiro ry’ibyiza tugomba kugira ngo Imana idukoreshe. Utizera ntibishoboka ko anezeza Imana,uwegera Imana agomba kwizera ko ibaho, Abah 11:6.

* Abisrayeli bananiwe kwizera bituma Imana ivuga ko izabarimburira mu butayu, uretse Yosuwa na Karebu kuko bo bagize umutima wizera, Kubar 14:11-38, Abarom 11:20

* Abo mu gihe cya Nowa bananiwe kwizera, barimbuzwa umwuzure w’amazi, harokoka Nowa n’abandi barindwi gusa, ubwo Imana yatezaga isi y’abatubaha Imana umwuzure, 2 Petro 2:5.

* Kutizera niko kwatumye Imana iciraho iteka imidugudu y’i Sodomu ni Gomora, 2 Petro 2:6.

* Uwitwa Marilyn Monroe wakoraga ibitangaza ( actiste) amaze gusurwa n’umuvugabutumwa wari wamutumyeho witwa Billy Graham yanze kwakira Yesu, nyuma y’icyumweru kimwe bamusanga yapfuye muri chambre ye ( ibyandikwa).

* Umuperezida wigeze kwiyamamariza kuyobora igihugu cya Bresil witwa " Tancredo Neve" , mu gihe yiyamamazaga yabonye amajwi y’ishyaka rye ibihumbi magana atanu( 500.000) ntiyaha Imana icyubahiro, avuga ko n’Imana itamwaka ayo majwi apfa umunsi umwe mbere yuko aba Perezida ( ibyandikwa).

Paulo abwira abaroma ati :" Nuko rero ubwo ukwemera Krisito kwatugize intungane imbere y’Imana, tubana amahoro nayo tubikesha Yezu Krisito Umwami wacu. Ni we watugejeje kuri ubu buntu bw’Imana dushingiyeho kubera kumwizera (Bibliya ijambo ry’Imana), Abarom 5:1-2.

Ibyanditwe bivuga biti :"Hasigaye akanya gato ndetse ni gato cyane, maze ugomba kuza azaza ntazatinda. Umukiranutsi azabeshwaho no kwizera, Abah 10:37.
Isengesho : Maze intumwa zibwira Umwami Yesu ziti " Twongerere kwizera", Lk 17:5.

Rev.Past SEBUGORORE Henry