DORE UBUTUNZI BUTAGIRA AKAGERO

Turi mu isi dufite byinshi duharanira kugeraho, cyane cyane ibijyanye n’ubuzima n’imibereho myiza. Ariko se tujya dutekereza no ku bundi buzima nyuma y’uko tuvanwa muri ubu buzima? Mbese waba uzi ubutunzi butari ubwo mu isi abera bakiranukira Imana bahishiwe?

Mu butumwa bwiza bwanditswe na Matayo: 6:19-21 “Ntimukibikire ubutunzi mu isi, aho inyenzi n’ingese ziburya, kandi abajura bacukura bakabwiba. Ahubwo mwibikire ubutunzi mu ijuru aho inyenzi n’ingese zitaburya, abajura ntibacukure ngo babwibe, kuko aho ubutunzi bwawe buri ari ho n’umutima wawe uzaba.”

Ubutunzi bwinshi butagira urugero bubikiwe abazanesha umwanzi satani, isi, n’umubiri. Ni ubugingo buhoraho buzaba ingororano ku barwanye urugamba rwo kwizera ndetse bakarutsinda . Abashyira imbaraga mu gushaka iby’isi babika ubutunzi bwabo aho bushobora guhomba mu kanya gato nk’ako guhumbya bukaba bwayoyoka. Nyamara abahirimbanira gushaka ubwami bw’ijuru bo bafite ibanga ridasaza aho umusaruro bakuramo uruta kure iby’igiciro kinshi byo mu isi.

Hari inama dusanga muri Zaburi: 105:4 igira iti: “Mushake Uwiteka n’imbaraga ze, mushake mu maso he iteka ryose”. Niba dufite umwete wo kureba ubwiza bw’Imana; tukaba kandi dufite umuhate wo kubona ibitangaza biva mu kuboko Kwe; nta kabuza inzira igera kuri ubwo butunzi butagira akagero tuyirimo.

Mbese ni nde wigeze abona umuntu utunze ubutunzi bw’isi ku buryo arekeraho gukenera iby’isi? Ndakubwiza ukuri ntawe wabona. Ubwenge ni ukunyurwa n’ibyo ufite ndetse akamenya no gushaka iby’umumaro bihishe bidapfa kubonwa na buri wese ari bwo bugingo buhoraho.

Mu gitabo cy’Umubwiriza 9:5 havuga ko “Abazima bazi ko bazapfa, ariko abapfuye bo nta cyo bakizi kandi nta ngororano bakizeye, kuko batacyibukwa.”
Abapfuye ntacyo bakizi ; bityo rero dukwiye kwibikira ubutunzi tukiri muri ubu buzima kugira ngo buzadutunge nyuma y’ubu buzima bwo mu isi. Nyamara kandi kugera kuri ubu butunzi bw’igiciro gikomeye ntibikomeye cyane! Bisaba gusa umutima ushaka Imana utarambirwa, umutima wihangana, wita ku bababaye, ufasha abatishoboye, utariganya,kandi utagambirira ikibi.

“Mu rugo rwa Data harimo amazu menshi: iyaba adahari mba mbabwiye, kuko ngiye kubategurira ahanyu. Kandi ubwo ngiye kubategurira ahanyu, nzagaruka mbajyane iwanjye, ngo aho ndi namwe muzabeyo.”( Yohana 14:2-3).
Nimureke duharanire kugera ku butunzi butagira urugero bubikiwe abera b’Imana!
Murakoze.

Theogene [email protected]