Christian Youth in Promises (CYP) Ministry yateguye igiterane yise "Inyungu yo kumenya imana"

Ministère y’ivugabutumwa Christian Youth in Promises (CYP) kuri iki Cyumweru taliki ya 9/03/2014 yateguye igiterane gifite intego igira iti “Ibyari indamu yanjye nabitekereje ko ari igihombo ku bwa Kristo” Abafilipi 3:7.

Iki giterane kizabera kuri Eglise Vivante mu Gatenga guhera saa munani. Aganira n’agakiza.org, Visi Perezida w’iyi ministere Bwana MUNYANTORE Justin yahereye ku mateka yabo, by’umwihariko anadutangariza zimwe muri gahunda anibanda cyane ku giterane cyo kuramya no guhimbaza bateguye kuri iki cyumweru.

Christian Youth in Promises yatangiye mu w’2006, itangizwa n’abanyeshuri b’Abakristo bigaga muri Ecole Secondaire de Kicukiro (ETO-Kicukiro) ariko ubu hakaba hitwa IPRC Kigali. Uyu muryango ugizwe n’abantu b’ingeri zose basaga 400, bari mu miryango (familles) igera kuri 6 iri ahantu hatandukanye bitewe n’aho buri muntu muri iyi ministere aturuka. Intego y’uyu muryango ngo iboneka muri Luka 2:52.

Agaruka ku giterane bateguye kuri iki Cyumweru, Justin yadutangarije ko hazaba hari abahanzi batandukanye barimo Woship Team ya CYP, Daniel Sevenston uzwi ku ndirimbo yitwa ibikomere, Umwiza Esther, Bahati Claudine, Kalisa Innocent, Uwera Rachel na Hope Bella. Umuvugabutumwa azaba ari Bariho Lambert ukorera mu itorero ELL Ministry.

Dusoza iki kiganiro, yaboneyeho no gutangaza zimwe muri gahunda bateganya, zirimo ko CYP Worship Team yitegura gukora indirimbo 2 mu mpera z’ukwezi kwa 3 (Werurwe), ibiterane byagutse n’ivugabutumwa inzu ku yindi. Yasoje adutangariza ko ko imiryango igikinguye kuri buri wese wifuza kwinjira muri uyu muryango.

Janvier Kwizera