Chorale YASIPI yateguye igiterane cyo guhimbaza Imana

Chorale YASIPI yateguye igiterane cyo guhimbaza Imana gifite intego igira iti<>

Iki giterane kizaba ku cyumweru taliki ya 7.2.2016,kizabera muri IPRC Kigali ahahoze ETO Kicukiro,munzu mbera byombi ya IPRC,kizatangira saa saba z’igicamunsi(13h00)


Icyo giterane cyizaba kirimo amakorali atandukanye ,nka Chorale Silowamu ya Kumukenke,chorale Inkingi ikorera umurimo w’Imana muri CEP IPRC/day program.hazaba hari n’abavugabutumwa batandukanye nkuzwi cyane nka SEMAJERI,n’abandi

Chorale Yasipi yatangiye gukora umurimo w’Imana mumwaka wa 2012 muri CEP/EVENING,iwutangirira mu ishuli rikuru ry’ubumenyi ngiro,IPRC Kigali,itangizwa n’abanyeshuli bigaga muri programe ya nijoro,dore ko abigaga kumanywa bo bari baramaze gutangira Umurimo w’Imana.


Iyi chorali yatangiye iririmba indirimbo zo mugitabo dore bari bataragira izabo,nyuma babifashijwemo nabamwe mubaririmbyi bayitangije nka Emelta,Claire,J Luc,Boneza,Mucyo n’abandi,batangirira kundirimbo yabo yitwa Nyamutunzi,barepeteraga munsi y’igiti kiri hafi ya chapele,
muri 2013,iyi chorali yari nto mumyaka,ugereranije nizindi zose zari zigize amatorero atandukanye abarizwa muri IPRC KIGALI,Yaciye agahigo ko kubimburira izindi zose isohora indirimbo y’amajwi,ndetse n’amashusho bise IMPANDA,bituma nizindi chorale zitandukanye zitinyuka zitangira gukora indirimbo zitandukanye,ariko mumateka ya IPRC Kigali chorale yasipi niyo yasohoye indirmbo bwambere.

Iyi chorale ikaba itegura iki giterane mu rwego rwo gukomeza kwiyubaka,no kwagura ibikorwa byayo bitandukanye by’ivugabutumwa,hano mu Rwanda ndetse no hirya no hino ku isi