Chorale Umurinzi irashyira ahagaragara umuzingo w’ indirimbo zihimbaza Imana kuri uyu wa gatandatu taliki 03/05/2014

Umuryango W’ Abanyeshuri B’abanyeshuri B’abapentekote Bo Muri Kaminuza Y’ Urwanda Koleji Y’ubuhinzi, Ubumenyi Bw’ Inyamaswa N’ Ubuvuzi Bw’ Amatungu ( Cep –Ur/Cavm) Yahoze Yitwa Cep-Isae Wishimiye Kubatumira Mu Gikorwa Cyo Gushyira Ahagaragara Album ya Mbere y’ Indirimbo z’ Amajwi n’amashusho ya Korali Umurinzi yitwa ’’ Mana Wagize Neza “

Korali Umurinzi Imaze Imyaka 16 Kuko yatangiye mu mwaka w’i 1998 itangijwe n’abaririmbyi 6 Mu 1999 bari bamaze kugera kuri 12 itangirira mucyahoze ari Isae Rubilizi yakoreraga umurimo w’Imana ku mudugudu wa Kabeza muri Paruwasi ya Kanombe Mwitorero ry’ Akarere ka Kicukiro

Ubu igizwe n’ abaririmbyi 140 ikaba ikorera umurimo w’Imana muri UR-Cavm Busogo Campus Yahoze yitwa Isae –Busogo.
Iki giterane kizatangira kuri uyu wa gatandatu taliki ya 03/05/2014 kuva i saa 08h45 gisoze saa munani kikazabera kuri Stade Ya Ur-Cavm Busogo Campus (Former Isae –Busogo) Umwigisha muriki giterana azaba ari Mukeshimana Francois akomoka mu itorero rya Huye hazaba hari na none umuririmbyi Murwanashyaka Faustin uzwi ku ndirimbo yitwa “Agaciro”

Mu kiganiro kigufi twagiranye na Bwana Jean de Dieu Habimana yagize ati: Dushimiye Imana yadushoboje kugera kuri iki gikorwa cyo gushyira ahagaragara umuzingo w’indirimbo z’ amajwi n’ amashusho “Mana Wagize Neza” Turashimira na none abantu bose badufashije muri iki gikorwa kugira ngo kigerweho nasoza mbararika kuzaza kwifatanya natwe kuramya Imana no kuyihimbaza kuko Imana ariyo muremyi wa byose.