Chorale Louange (CEP-KIE) yateguye igitaramo cyo kwizihiza imyaka 15 imaze ivutse!

Chorale Louange igizwe n’Abanyeshuri b’Abapantekonte biga muri Kaminuza y’u Rwanda mu ishuri rikuru Nderabarezi rya Kigali (Louange CEP-KIE). Kuri uyu wa 26 Mutarama 2014, Louange yateguye igitaramo gikomeye kigamije kwizihiza isabukuru y’imyaka 15 imaze ishinzwe aho muri KIE.

Nk’uko twabitangarijwe na Laurent Usanzumuhire ushinzwe itangazamakuru n’iterambere muri Chorale Louange, ni ubwa mbere umunsi nk’uyu ugiye kubaho ndetse bakaba bifuza ko byazakomeza bikajya biba buri mwaka.

Uwo muhango uzatangizwa mu gitondo muri KIE, nimugoroba habe igikorwa nyirizina aho bazaba bari hamwe n’abanyeshuri bose baciye muri iyo Chorale mu myaka yatambutse. Hazaba kandi hari abantu batandukanye, barimo incuti zabo, abanyamakuru, Chorale Amahoro ikorera umurimo w’Imana mu Itorero rya ADEPR Remera na Worship Team ya KIE. Umuvugabutumwa muri iki gitaramo azaba ari Pastor Barore Cleophas.

Chorale Louange yatangiye umurimo mu mwaka w’1999, itangijwe n’abaririmbyi 7 gusa mu gihe ubu imaze kugera ku basaga 100. Chorale Louange ishingwa, nta zina yagiraga, yaje kwitwa Louange mu mwaka w’2000 bashingiye ku murimo bakora wo guhimbaza Imana.