Chorale Intumwa za Yesu kuri iki cyumweru iramurika umuzingo bise "ntawe uhwanye nawe"

Kuri iki cyumweru Chorale intumwa za Yesu ikorerera umurimo w’Imana muri E.P.R Remera kicukiro kumuhanda wa amabuye ujya kuri APAPER imbere ya RTUC Sonatube yateguye igitaramo cyo kumurika umuzingo w’indirimbo Audio Vol 1


Twengereye umuyobozi wa Chorale intumwa za yesu Karekezi Jean De Dieu tumubaza amateka yiyi chorale uburyo batangiye kugeza ubu aho mubashije gukora indirimbo Audio Vol 1


Karekezi yadutangarije ko inzira yo kugera kubyo tugezeho yari ndende cyane kuko twatangiye turi chorale ya abana b’ ishuri ry’ icyumweru dutangira ntago twari tuzi ko twifitemo impano yo guhimba indirimbo kuko twakoreshaga indirimbo zandi makorari tukaziga akaba arizo turirimba ikintu cyadufashije cyane nukubaho mu buzima bwo gusenga no kwimika urukundo muri twe aho buri umwe yiyumvaga undi kuburyo twafatanyaga muri byose tukishakamo ubutunzi uko umuntu yifite nuko bitari byoroshye tugafashanya

Jean de Dieu umuyobozi w’iyi chorale yakomeje atumbwira ko igitekerezo cyo gukora album Audio cyaje ubwo twari tumaze kugira indirimbo zirenga 150 kdi muri yo chorale hakaba hari harimo umu produce witwa Mahoro Dieu d’Amour yaje gufata indirimbo enye (4) muzo bari bafite abanza azikorera music nyuma twaje kujya muri studio tukaba kuri iki cyumweru tugiye gusohora umuzingo w’indirimbo umunani za Audio zikoranye ubuhanga ibyo byose tukaba tubikesha Imana yabanye natwe muri urwo rugendo ubu Imana yaradukujije kuva mu bwana bamwe barakora abandi barakiga abandi barashatse abandi Imana yabateye iteka ryo gukomereza amashuri mu mugane wa asia ibyo byose byavuye mu gusenga no kuba hafi y’Imana akaba ariyo mpamvu iyi Audio dusohora kuri iki cyumweru twayitiriye indirimbo twahimbye Imana imaze guha abaririmbyi bacu bane uburyo bwo gukomeza amashuri yabo muri china ndetse na India nundi uumwe uri kwiga muri Mozambique

Album Audio yindirimbo umunani ‘’NTAWUHWANYE NAWE ‘’