Chorale Impuhwe ikorera umurimo muri ADEPR Gisenyi yateguye igiterane kidasanzwe

Ikigiterane cyateguwe na chorale Impuhwe yo kuri ADEPR Gisenyi, Umushyitsi mukuru azaba ari chorale MAMADJUSI CHOIR izaba ivuye TANZANIA MOSH yo muntara ya ARUSHA muri ANGLICAN CHURCH, Tuzaba turi kumwe n’abahanzi nka MURWANASHYAKA Faustin na SIBOMANA Andre. Hazaba kandi hari n’andi makorale akomeye cyane nka Bethlehem CHoir na Alliance Choir z’i Rubavu hamwe n’umuvugabutumwa Rev Pasteur MASUMBUKU Josue.

Ikigiterane kizaba kuwa gatandatu tariki ya 12.09. 2015 guhera saa munani z’amanywa no kucyumweru 13.09. 2015 guhera saa tatu za mugitondo kugera saa mbiri z’umugoroba.Iyi chorale MAMAJUSI tuzakorana igiterane kuwa gatandatu ni chorale izaba ivuye i MOSHI Tanzania aho twagiye gukorera ibiterane umwaka ushize mukwezi kwa cumi 2014. Nabo bahise biyemeza kuzaza muRwanda kutwigira ho byinshi.

Amateka ya chorale Impuhwe

Chorale Impuhwe yatangiye mu myaka yaza 1992 ari Chorale y’abana b’ishuri ry’icyumweru (Sunday school) yitwa Chorale Umunezero. Muri 1994, ingaruka z’ibyabaye mu Rwanda zageze no kuri iyi Chorale; hapfuye abana beshi ndetse habaho no gutatana. Umutekano umaze kugaruka, abana bari basigaye bongeye gukusanywa bakomeza kuririmba. Muri 1995 Commpassion ifasha abana batishoboye mu madini yiyemeje gufasha iyo Chorale y’abana ariko bafata n’icyemezo cyo guhindura izina ikaba Chorale ya Compassion niho havuye izina Impuhwe kuko Compassion bivuga Impuhwe.(Icyo gikorwa uwari umushumba wa paroisse ya Gisenyi Rev Pasteur Michel yakigize mo uruhare cyane.)
Ubufasha bwa compassion nti bwatinze kuko ibyo bihe chorale Impuhwe yabimazemo imyaka itatu badufasha muri byinshi. Mu mwaka wa 2000, kuko twari dutangiye gukura, twahawe mission yo kujya kurera umudugudu mushya witwa Lachorniche wo muri Paroisse ya Gisenyi Muri 2002 twakoze impanuka tuba kuri uwo mudugudu Uwo mudugudu twawuvuyeho tugaruka iwacu kumudugudu wa Gisenyi paroisse ya Gisenyi, nyuma y’iyo mpanuka.

Amakuru ajyanye n’impanuka.

Imyaka cumi nitatu (13ans) irashize 27/07/2002 - 27/07/2015, bagenzi bacu twaririmbanaga batashye mwijuru kandi batahiye rimwe mu buryo budasanzwe. Byari umubabaro ukomeye chorale gukora impanuka igiye mu rugendo rw’ivugabutumwa abaririmbyi batandatu bagataha mu ijuru hamwe nabaterankunga bane na shoferi na convoyeri; bose hamwe bakaba cumi nababiri (12).

Mw’itegurwa ry’urugendo Imana yaratubwiye ngo ururugendo rw’ivugabutumwa ruzaba urw’umugisha, ko Imana izakoramo igitangaza kizatuma abantu benshi bihana kandi bikamenyekana hafi na kure. Muby’ ukuri icyo Imana yavugaga twagisobanukiwe neza kibaye, byatumye abantu benshi bongera kwibukako, hari igihe cyo kubaho n’igihe cyo gupfa " Ku Mana gupfa turi abakiranutsi ni inyungu mu ijuru haba ibyishimo nubwo mwisi inshuti z’uwitabye Imana ziba zibabaye! "

Umuntu wese yagombye guhora yiteguye kuko tutazi umunsi n’igihe "UGUTSINDA NI UKUGIRA IHEREZO RYIZA" Iyi mpanuka yongeye ububyutse mu mitima y’abantu benshi bayumvise bwo kurushaho gushaka Imana, gushaka ubucuti n’ Imana, gusenga no gukora imirimo myiza bategura igihe cyabo cyo gupfa. Ni ukuvugako iyi mpanuka nayo yabaye UMURIMO W’IMANA "- Ibyahishuwe: 14:13: Hahirwa abapfa bapfira mu Mwami wacu ...yee ngo baruhuke imiruho n’imihati kuko imirimo yabo ijyanye nabo ibaherekeje.

Abaririmbyi n’abakunzi ba chorale Impuhwe bose aho bari hose tubifurije ibihe byiza, gukomera no kurushaho gukora imirimo myinshi y’ubutwari dutegura iherezo ryiza ryacu nyuma y’impanuka

Twakomeje umurimo w’Imana, ariko byabaye ngombwa ko tugaruka ku mudugudu wacu wa Gisenyi, Paroisse ya Gisenyi. Twakomeje ingendo z’ivugabutumwa mu midugudu , uturere n’intara zitandukanye , mugihugu cyacu cy’u Rwanda, ndetse no mu bihugu byo mukarere (Burundi, Kenya na Tanzania) Ubu ngubu turi abaririmbyi bagera kuri 75. Ubu dufite Vol 2 za video, Audio ni 7 kandi dukomeje umurimo w’Imana kugeza igihe Imana izabishakira.

Mwese murararitswe muri iki giterane kandi murarike n’abandi benshi bazaze kumva iyi Chorale izaturuka Tanzaniya.