Chorale Bethfage ya ADEPR Gisenyi ntibazibagirwa imirimo Imana yabakoresheje i Ngoma (Kibungo)

Ku itariki 18 Gashyantare 2017 saa kumi n’igice za mugitondo nibwo Chorale Bethfague yo ku umudugudu wa Bethfague Paroisse ya Gisenyi mu uburengerazuba yari iyobowe n’umushumba wa Paroisse Rev Pastor NSONERA Rugamba Razal yahagurutse yerekera mu ivugabutumwa mu ururembo rw’iburasirazuba i Ngoma (Kibungo) aho bari batumiwe n’ubuyobozi bw’itorero ADEPR Kibungo, bakaba barahageze ahagana muma saa saba z’amanywa.

N’ubwo bahageze bitinze ndetse bananiwe ntibyababujije gukora umurimo w’Imana nk’uko byari biteganijwe, Igiterane Nyir’izina cyatangiye saa cyenda kibera mu kibuga kiri hafi y’urusengero , Nyuma y’indirimbo nziza z’ama chorale y’aho i Kibungo n’iza Chorale Bethfague ndetse n’ijambo ry’Imana abanyakibungo bagaragaje amarangamutima yabo n’inyota bari bafite agakiza maze ku ikubitiro hakizwa abantu 18.

Ku umunsi wakurikiyeho tariki ya 19 Gashyantare, byarushijeho kuba byiza, dore ko uretse ubwiyongere bw’aba christo bwari Hejuru, igiterane cyanitabiriwe na bamwe mu bashumba b’iri torero ku rwego rw’ururembo n’akarere twavuga nk’umushumba ushinzwe ubuzima bw’itorero muntara y’iburasirazuba wazanye n’umuryango we, umushumba w’itorero rya ADEPR Akarere Ka ngoma, ndetse n’abayobozi mu nzego za leta baje kwifatanya nabo nk’umuyobozi w’umurenge n’abandi benshi.

Ku umunsi wakurikiyeho tariki ya 19 Gashyantare, byarushijeho kuba byiza

Abayobozi Batandukanye bitabiriye igiterane

Bigishijwe ijambo ry’Imana benshi barahahembukira
Mu ijambo ry’Imana ryigishijwe ryari rifite insanganya matsiko ivuga ngo Kuba Umu Kristo Mwiza Ni Uguhinduka (Matayo 18:19; Abaroma 12:1-3) , abantu benshi byagaragaye ko bahembuwe naryo ndetse abatari bacye barasengerwa barihana, . Igiterane cyasojwe ahagana saa kumi n’ebyiri, ubuyobozi bw’itorero bushimira byimazeye ubufatanye hagati yabo n’inzego z’umutekano ndetse n’ubuyobozi bwite bwa Leta. Reagan NTIHINYUZWA