Chine: Pasiteri Zhang Shaojie ari gukorerwa iyicarubozo mu nzu y’imbohe

Pasiteri Zhang Shaojie yafunzwe guhera mu mwaka wa 2014, ariko ubuzima bwe bumeze nabi kuko akorerwa iyicarubozo aho ari mu nzu y’imbohe nkuko byatangajwe n’abagize umuryango we.

Pasiteri Zhang yakatiwe igifungo cy’imyaka 12 azira guteranya abantu akababwira ubutumwa bwiza mu buryo butemewe n’amategeko, ariko aho agereye mu nzu y’imbohe akorerwa iyicarubozo cyane.

Zhang Cuijuan mushiki wa Pasiteri yemeje ko musaza we barara bacanye ibintu iruhande rwe mu rwego rwo kumubuza ibitotsi, ndetse avuga ko umurinzi w’inzu y’imbohe amubuza kubonana n’abagize umuryango we , ibi kandi byatangajwe n’umukobwa we Ester Zhang Huixin wavuze ko iyo bagiye kumusura batemererwa kubonana nawe nkuko yabitangarije China Aid.

Yagaragaje ko akorerwa iyicarubozo ku mubiri no mu mitekerereze, kuko abuzwa no kugera ku zuba amasaha 24 yose y’umunsi, ndetse bakamuha ifunguro ry’agace k’umugati kamwe ku munsi.

Mu mwaka wa 2013 Pasiteri Zhang na bamwe mu bagize itorero ayobora 20 barafashwe barafungwa nabwo babasanze mu materaniro mu gace ka Nanle. Abunganira Pasiteri n’abagize itorero rye baje kubasura aho bari bari mu nzu y’imbohe nabo barafashwe barakubitwa.

Mu gihe Zhang yatangiraga kuburana, abamwunganira mu mategeko batangiye guterwa ubwoba bituma bikura mu rubanza kugirango batazabambura ibyangombwa byo kunganira abantu mu mategeko.

Mervyn Thomas umuyobozi w’umuryango wa Gikirisitu Christian Solidarity Worldwide, yatangaje ko Zhang akeneye ubufasha ndetse n’ubuvugizi kugira ngo abone ubutabera. Ahamagarira abayobozi b’Ubushinwa guhagarika ibikorwa by’iyicarubozo bikorerwa pasiteri Zhang, asaba ko bareka abantu bose bafite imyizerere itandukanye bagira uburenganzira bungana mu gusenga.

Infochretienne.com
[email protected]