Carrot nka kimwe mubiribwa bifasha mukurinda cancer

Karoti ni zimwe mubwoko bw’imboga bukunze guhingwa mu Rwanda muduce hafi yatwose nkuko bitangazwa n’ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi bw’imboga NAEB.

Kenshi na kenshi dukunze kurya ibiribwa kuko bituryohera,aribyo tubona hafi yacu cyangwa bigaragarira amaso yacu neza ,rimwe na rimwe tukaba haribyo twakwirengagiza kubera kudasobanukirwa umumaro bifitiye ubuzima bwacu.
Karoti rero ni imwe mumboga zifitiye imimaro myinshi umubiri wacu kuko yibitsemo intungamubiri zitandukanye nurusobe rw,imyunyu ngugu na za Vitamin.

IMWE MUMIMARO IKOMEYE YA KAROTI

Ifasha mukwirinda kanseri zitandukanye twavugamo nka kanseri yibihaha,kanseri yo mumuhogo, kanseri yo mumaraso(leukemia),ndetse na kanseri ya Prostate bitewe nuko igira anti –oxidant bita beta- Carotene iri kurugero rwo hejuru.
Kurinda indwara yubuhumyi(Blindness) cyane cyane kubantu bakuze kuko iterwa no kubura Vitamin A kandi karoti ikaba ikungahaye kuri VitaminA.
Ifasha mukugabanya uburibwe(ububabare) .kurya karoti kurugero rukwiriye bifasha mu kugabanya ububabare mukimbo cyo gukoresha imiti nka Asprin,Ibuprofen,...
Ifasha mugutuma uruhu rudasaza kuko ifite ibyo bita Lycopen.
Karoti ifasha mugutuma ubwonko bukora neza ikanafasha mukurinda kwibagirwa bikabije.
Ifasha mukugabanya urugimbu(Cholesterol) mumubiri.
Karoti ifasha mugukumira indwara zumutima kuko igira imyunyu ngugu nka potassium .
Ifasha mugukomeza amagufwa no kurwanya indwara zo mungingo kuko igira umunyungugu witwa kalisiyumu(Calicium).
Ifasha mukugabanya ibiro bitewe nuko igira uturema ngingo ndodo kd ikaba ihagisha bityo ubushake bwo kurya buri kanya bukaba buke.

Uko ikoreshwa:
 Ishobora gukoreshwa ari mbisi cyangwa ukayikoramo salade.
 Ishobora gukarangwa mu mavuta nk’ izindi mboga zisanzwe.

Bakunzi bacu rero niba hari bimwe muribi twavuze haruguru wifuza kugeraho ibanga nugukoresha karoti kurugero rukwiriye .

Aho byavuye:
www.nutrition-and-you.com
La nutrition.fr.

Martha@agakiza.org