CHORALE JYANUMUCYO – EMLR GIKONDO YAMURITSE ALBUM YAYO YA MBERE Y’AMAJWI

Kuri iki Cyumweru taliki 16 Werurwe 2014 guhera saa tatu za mu gitondo (9am), Chorale Jyanumucyo ibarizwa ku itorero METHODISTE LIBRE (EMLR) i Gikondo yamuritse album yabo ya mbere y’amajwi bise “MFITE INCUTI”.

Mu kiganiro n’umuyobozi waJyanumucyo Mme MUKARUTABANA Jeanne, yadutangaruije ko Jyanumucyo yabayeho kuva w’1995, itangirana n’abantu bari mu miryango 3 ariko kuri ubu ikaba imaze kwaguka kuko ifite abagera kuri 30.

Intego y’iyi chorale ngo ni ukwamamaza ubutumwa bwiza, kandi babashije gusohora album ya mbere y’amajwi mu myaka 2 bamaze bavutse. Ibi ngo ni mu rwego rwo kurushaho kugeza ubutumwa bwiza kuri benshi.

Nyuma y’igitaramo cyo kumurika album yabo cyitabiriwe na benshi, Jyanumucyo batangaje ko kuri bo ari ishimwe rikomeye cyane kuba iki gitaramo cyabo cyaritabiriwe ku buryo batakekaga, cyane ko kuri uyu munsi hari ibindi bitaramo byinshi byari biteganijwe.

Abahanzi bahagaragaye baririmba ni UZAMUKUNDA GORETH, wanishimiwe cyane mu gihe yari kuri stage aririmba, JIMMY CLAUDE na MUGABE Assiel.

Umuyobozi wa Jyanumucyo asoza, yashimiye abaterankunga babo, abitabiriye bose, by’umwihariko Studio BNG Records na Producer wabakoreye indirimbo, n’itangazamakuru muri rusange.

JanvierKwizera