CEP UR Nyarugenge yashimiwe uruhare igira mu ivugabutumwa mu muhango w’ihererekanyabubasha hagati y’abayobozi bashya n’abacyuye igihe.

Kuwa 12 Werurwe 2017 ni bwo habaye umuhango wo gusengera abayobozi bashya ba CEP UR Nyarugenge, umuhango wayobowe n’umushumba w’itorero ry’akarere rya Nyarugenge Pastor Masumbuko Josue witabiriwe n’abantu benshi barimo Korali Gilgal na Elim worship team zo muri CEP UR Nyarugenge na korali Siloam ya ADEPR Kumukenke.

Mu ijambo ry’umuyobozi wungirije w’ururembo rw’umujyi wa Kigali Pastor Joseph Hakizamungu yashimiye abayobozi bacyuye igihe bari barangajwe imbere na Nshimiyimana Jean Francois Regis ku bw’ubwitange batahwemye kugaragaza ku murimo w’Imana n’imikoranire myiza n’izindi nzego z’itorero aboneraho no kwizeza abayobozi bashya ko itorero rizakomeza kubaba hafi no kubashyigikira muri gahunda zitandukanye nk’uko bisanzwe.

CEP UR Nyarugenge igira uruhare rukomeye mu kwamamaza ubutumwa bwiza ibinyujije mu bikorwa bitandukanye birimo kugemurira abarwayi bo mu bitaro bya CHUK ,gufashanya hagati yabo no kuzana abatari bake kuri Yesu.

Pastor Joseph kandi yaboneyeho no guha impanuro abanyeshuli bose muri rusange zo gukoresha igihe cyabo neza kuko igihe gihenze kuruta amafranga ikindi kandi bakigira gutsinda kuko ari byo ababyeyi n’igihugu babatezeho.

Yagize ati “Inama nagira abanyeshuli bose muri rusange abiga muri kaminuza n’amashuri yisumbuye ni uko bamenye Imana, kuko kubaha Imana bifite ingororano yo mu gihe cya none no mu gihe kizaza tukazahabwa ubugingo buhoraho”.

Akomeza abasaba abanyeshuri gukoresha igihe cyabo neza badatakaje igihe kuko igihe gihenze cyane umwanya wo kwiga bakawukoresha neza n’umwanya wo gusenga bakawukoresha neza, ariko icyambere kikaba kwiga kuko aricyo kiba cyarabazanye.

Mu kiganiro twagiranye n’abanyeshuli bagiye kurangiza icyiciro cya kabiri cya kaminuza babarizwa muri uyu mu ryango bavuga ko n’ubwo bumva ko ubuzima bwo hanze bugoye ngo biringiye ko iyabanye na bo mu buzima bw’ishuli itazabatererana no mu buzima bwo hanze.

Benshi mu barangije babarizwa muri CEP bazwi ku izina ry’aba Post Cepiens bavuga ko kuguma kuri Yesu ari ryo shingiro ry’ubuzima.“Iyo ugeze hanze ukirangiza kwiga, ubanza guhura n’imbogamizi zitandukanye hari abahita babona imirimo hari n’abatayibona bisaba ko uguma ukabana na Yesu kandi ukajya ku isoko ry’umurimo ukamenya guhangana n’ubuzima bwo hanze kandi ukamenya kubaho bingana n’ubushobozi ufite.”

Uyu muhango wasojwe n’igiterane cyo kuramya no guhimbaza Imana higanjemo indirimbo z’amakorali n’ijambo ry’Imana byakoze ku mitima ya benshi.

CEP UR Nyarugenge ni imwe muri CEP 41 zibarizwa mu itorero rya ADEPR mu gihugu hose ikaba n’imwe muri CEP 13 zo mu rurembo rw’umujyi wa Kigali. CEP KIST-KHI yaje kwitwa CEP UR Nyarugenge nyuma y’uko kaminuza za leta zihurijwe hamwe zikaba kaminuza imwe ari yo Kaminuza y’ u Rwanda.Iyi CEP iri mu ziza ku isonga mu gukora neza no kubahiriza inshingano kw’abayobozi b’uyu muryango nk’uko byagarutsweho n’umushumba wungirije w’ururembo rw’umujyi wa Kigali Pastor Joseph Hakizamungu ubwo basengeraga abayobozi bashya ba CEP UR Nyarugenge ndetse bashimira n’abacyuye igihe.

Deo [email protected]