CEP-UR/Gikondo yateguye igiterane izakiramo abanyamuryango bashya

Umuryango w’abanyeshuri b’apantekoti ni ukuvuga abasanzwe babarizwa mu itorero rya Pantekoti ryo mu Rwanda (ADEPR) biga muri Kaminuza y’u Rwanda, ishami rya Gikondo (icyahoze ari SFB) bari mu myiteguro y’igiterane cy’iminsi ibiri, bitegura kwakiriramo abanyamuryango bashya baje kwiga muri iyo Kaminuza muri uyu mwaka w’amashuri w’2016-2017.

Iki giterane gifite intego igira iti ‘’Abiringiye Uwiteka bameze nk’umusozi wa Siyoni’’ Zaburi 125 kizatangira kuri uyu wa gatandatu tariki 29/10 gisozwe ku cyumweru tariki 30/10/2016, kikazabera mu nzu mbera byombi y’iyi Kaminuza.

Muri iki giterane hazagaragaramo amakorari asanzwe akorera muri CEP-UR/Gikondo Campus arimo Horeb n’izindi, Korari Turanezerewe ya CEP-ULK, amatsinda yo kuramya no guhimbaza Imana, abahanzi ndetse na Korari Besalel ya ADEPR-Murambi /Nyanza-Kicukiro.

Ubusanzwe ubuyobozi bwa za CEP hirya no hino muri Kaminuza zitandukanye butegura gahunda nk’izi, mu rwego rwo gushima Imana no kwakira bagenzi babo bashya baba bagiye gufatanya ivugabutumwa muri Kaminuza hirya yo kwiga nk’intego nyamukuru iba yabajyanyeyo.

[email protected]