Byose biramwumvira!

Baratinya cyane baravugana bati mbega uyu ni muntu ki utuma umuyaga n’inyanja bimwumvira! Mariko 4: 41

Abagishwa nubwo babanaga na Yesu amaso ku maso, ariko bari batarasobanukirwa ko ibintu byose bimwumvira.
Igihe kimwe rero ngo bari kumwe na Yesu bajya mu bwato ngo bambuke hakurya. Ngo nuko ishuheri y”umuyaga iraza, umuraba wisuka mu bwato bigeza aho bwenda kurengerwa. “But soon a fierce storm came up. High waves were breaking into the boat and it began to fill with water”

Igiteye impungenge ngo nuko icyo gihe byari bikomeye gutyo, Yesu we yari asinziriye mu bwato!!
Bibiliya ikatubwira ngo abigishwa bagiye kumukangura , bamubaza bati “ Mwigisha , ntubyitayeho ko tugiye gupfa!” Mariko 4:38… ntubyitayeho ko tugiye gushira! “Teacher, don’t you care that we are going to drown?

Kuba hamwe na Yesu, Kugendana na Yesu ntibibuza ishuheri y’umuyaga kuza, ntibibuza umuraba kwisuka mu bwato urimo, ntibibuza intare kugutontomera hafi yo kukumiraza, ariko igikuru nuko byose bimwumvira. Hari Zaburi ya 121 ivuga ngo Imana iturinda ntihunikira ntisinzira.

Hari igihe wakeka ko Yesu asinziriye, ko atarimo kureba iyo shuheri y’umuyaga, ko ngo atabyitayeho ariko uba wibeshya cyane ahubwo aba agirango apime kwizera kwawe.

Ngo Yesu akangutse acyaha umuyaga, abwira inyanja ati “CECEKA UTUZE” umuyaga uratuza. Imana ishimwe. Ajya acecekesha umuyaga ugatuza! Abigishwa nubwo babanaga nawe bari bataramenya ko n’umuyaga n’inyanja bimwumvira. Niyo mpamvu Yesu ayari yisinzirije kugirango iryo somo naryo babanze baryige barimenye, bari bazi ko ahumura impumyi ariko bataziko n’amazi ayagenda hejuru, bari baziko azura abapfuye ariko bataziko ategeka n’intare zikiyiriza ntizirye kandi umuhigo uhari, bari baziko ahindura amazi Divayi ariko wenda batazi ko ategeka inyanja igacikamo kabiri abantu bakayambuka nk’abambuka k’ubutaka, bari baziko ababarira ibyaha wenda batazi ko yategeka ifi kumira umuntu , akongera akarutegeka kumuruka imusozi n’ibindi n’ibindi kuko yahawe ubutware mu ijuru no mu isi.

Byose biramwumvira. No mu buzima bwawe ategetse rimwe gusa, byose byamwumvira. Bwira Yesu acecekesha iyo miyaga mu buzima bwawe, kandi humura abyitayeho, satani ntazongere kukubwira ko Yesu atabyitayeho kandi nubwo yasa nk’aho asinziriye ariko byose aba abikurikiranira hafi “ He is in control”
“Ibyo ntibishobokera abantu ariko ku Mana birashoboka”Matayo 19:26

Ibihe byiza