Byose abikora neza. Ev. KIYANGE Adda-Darlene.

Mariko 7 :37, Baratangara cyane bikabije, baravuga bati : « Byose abikoze neza : azibura ibipfamatwi kandi akavugisha ibiragi. »

Umuryango wari ufite ikibazo cy’umuntu wabo wari ufite ubumuga bwo kutumva ndetse no kudedemanga. Bamaze kumenya ko Yesu ari aho hafi, baramuzana ngo Yesu amukoreho. Bigaragara ko bari bizeye ko namukoraho arahita akira, ariko igitangaje ntabwo Yesu yabikoze nkuko babitekerezaga ngo amushyireho ikiganza, ahubwo yakoze ibitandukanye. Yamujyanye ku ruhande aramwihererana amushyira intoki mu matwi, acira amacandwe amukoza ku rurimi, ararama areba mw’ijuru, asuhuza umutima aramubwira ati :Zibuka uwari ikiragi aravuga, baratangara cyane bati byose abikora neza.

Birashoboka ko hari ibyo usengera ukabona biratinda, ukabona byabaye nk’ibitumvikana ndetse n’Imana ukayibura noneho ukabura uruvugiro ukumirwa gusa. Hakabaho uguceceka kudasanzwe kubyawe. Abantu bati ni ugusenga uti gusenga narasenze ubu ndacecetse gusa. Ariko, hari icyo ukwiye kwibuka, ni uko Imana ibikora neza. Nawe birashoboka ko wari uzi ko Yesu azaza agashyiraho ikiganza gusa bikaba birarangiye ariko birashoboka ko atashyiraho ikiganza gusa, ahubwo wasanga ibyawe bisaba byinshi : kukwihererana ahatari abantu, gushyira intoki ahantu runaka , gucira agakoza ku rurimi, kurarama akareba mw’ijuru, gusuhuza umutima, gutegeka akoresheje ijambo, n’ibindi. Iyo nzira ni ndende gusa icyo ukwiye kumenya ni kimwe, ni uko byose abikora neza, abikora neza.

None muntu w’Imana nagira ngo nguhumurize, yavuze ko atazadusiga nk’impfubyi. Nubwo wowe ubona ko bitinze, ntakererwa kandi ntananirwa. Ukwiye gushima aho agejeje akora. Kuba utazi ko hari icyo ari gukora, ntibisobanura ko ntacyo ari gukora. Ihangane utegerereze mu nzira yo gukiranuka, uko byamera kose, araza kukunyuraho uramubona. Komera Yesu aragukunda, Imana iguhe umugisha.

Senga uti : « Mwami Yesu sindambiwe ngutegerereje hano muri iyi nzira iriho icyapa cyanditseho « Gukiranuka » hafi y’irembo ryitwa agakiza, niho ndi mwami ndakurindiriye ngo uze untabare. Ngwino vuba urebe uko meze unkize, mbigusabye nizeye ko uzabikora neza, amen. »

Mwene Data, umaze gusenga wizere ko Yesu yumvise ntiwongere gushidikanya, wizere Imana iguhe ibyo umutima wawe wifuza, Amen.

Ev. KIYANGE Adda-Darlene.