Byose Yesu abikora neza. Pastor Desire Habyarimana

«Baratangara cyane bikabije baravuga bati ‘Byose abikora neza : Azibura ibipfamatwi kandi akavugisha ibiragi’ » Mariko 7:37.

Yesu byose abikora neza, kuko Imana ntigeragezwa n’ ikibi cyangwa ngo igire uwo ikigerageresha. Aho Imana ikunyiza n’ubwo wowe wabona ari habi, ku iherezo uzasanga byose yabikoze neza. Iyo mibabaro azayihindura umunezero.

Niba ibyo unyuramo atari ingaruka zo kutumvira Imana, ugire amahoro Yesu byose abikora neza. Abaroma 8: 28 haranditswe ngo “Ku bakunda Imana byose bifataniriza hamwe kubazanira ibyiza. Ibyo byose byakubabaje, Yesu yabasha kubihindura byiza.”

Inzira za Yesu ushobora kutazumva kuko yitwa igitangaza. Azahora adutangaza, ibye ntibimenyerwa kandi uwibwira ko hari icyo azi aba ari nta cyo aramenya ukurikije ibyo yakagombye kumenya. Kristo ni mugari cyane. “Tumufiteho byinshi byo kuvuga, ariko biruhije gusobanura” Abaheburayo 5:11. Na ho yakunyuza aho utumva uzajye umubwira ngo sindi kubyumva, ariko ngufitiye icyizere (confiance) kuko aho unjyana ari heza.

Nta bwo byananiye Imana kunyuza Abisirayeli mu nzira ya bugufi, ariko Imana yanze ko bazabona intambara bagasubira inyuma ihitamo kubanyuza mu nzira z’ibizigu kugira ngo ibigishe kubaha Imana kandi ibakuremo ikivange cy’abanyamahanga (Guteg. 8).

Bamaze imyaka 40 barimo kwiga ijambo rimwe rivuga ngo “Imana byose ibikora neza.” Kandi ubabajije bose bahamya kugira neza kw’Imana (Zaburi 105). Abantu iyo batanga ubuhamya, bakubwira ibitangaza ariko ntibakubwire mbere y’uko bagera ku bitangaza uko byari bimeze. Ariko umuntu udafite icyo yishinja, akubwira mu butayu uko yitwaye cyangwa uko yari imbere y’uko agera ku migisha, akavuga uko Imana ikura umuntu hasi ikamujyana hejuru kuko byose Yesu aba yarabikoze neza, uwo muntu akazabivamo nta mutima umucira urubanza.

Nebukadineza yagize ubwibone, Imana imwohereza kurisha mu ishyamba mu imyaka 7. Yarimo kwiga ijambo rivuga ngo “Imana byose ibikora neza,” kuko akenge kagarutse yashimye ibaho ibihe bidashira, aravuga ngo “…wimika abami ugakuraho abandi.” Imana iti “Ubwo wamenye ko nkora byose neza, subira mu bantu.” Nebukadineza yasanze ubwami bumutegereje. Nawe niwamenya ko Yesu byose abikora neza, imigisha yawe iragutegereje.

Yesu ashobora gukora ikintu, abantu bose bati “Akoze nabi,” ariko wowe yabikoze neza. Yesu yakijije impumyi ku isabato, Abafarisayo bati “Akoze nabi gukiza umuntu ku isabato. Uwo muntu ni umunyabyaha!” Uwakize bamubajije, ati “Icyo nzi ni uko nari impumyi ariko nkaba ndeba.”

Yesu ashobora kugucisha ahantu, kuko utahumva ukamubwira ko ari mubi, ko abikoze nabi. Ariko we abona ari byo byiza. Kumwita mubi kwawe ntibimugira mubi, uko wamwita kose aguma ari Yesu. Ashobora byose kandi akora ibintu neza. Dawidi Imana yaramubwiye ngo “Nzakwigisha nkwereke inzira unyuramo, kandi nzajya nkugira inama.”

Kwiga biragora, ubwiye umunyeshuri uti “Mwalimu kukwima amanota yagize neza!” ntiyakumva kuko umunyeshuri arashaka kwimuka. Ariko yimukanye ubuswa buzagira ingaruka no ku bantu azaha serivisi… Ibaze nka muganga bapfuye kumwimura gusa, abo azavura… Ibaze nk’umushoferi bapfa guha permis abo bantu yazatwara? Kumwima amanota baba bagize neza, azabimenya nyuma ko mwarimu yabikoze neza abonye aho anyuze.

Yesu yatinze kujya kwa Lazaro, kandi bamutumyeho bose bati “Abikoze nabi, iyo aza atarapfa.” Bari bazi ko Yesu akiza abarwaye gusa, bataramenya ko ari we gupfa no kuzuka. Ibyo utazi si uko bitabaho, kandi Kristo aragutse. Ibye ntiwabimenya byose. Yesu we gutinda yari azi ko abikoze neza n’ubwo bose bavugaga ngo abikoze nabi. Umunsi yaje akazura Lazaro, bose barahinduye baravuga ngo “BYOSE ABIKOZE NEZA.” Yohana 11.

Yesu ashobora kukwima akazi yabikoze neza, akagukenesha yabikoze neza kugira ngo nukora uzibuke abakene. Ushobora kuvuka mu buryo bugoye, kugira ngo abazavuka nkawe uzabagirire umumaro; ushobora gusonza Yesu abikoze neza kugira ngo uzafashe abashonji niwayikira; ushobora kubahwa kugira uzabwirize abo mungana Yesu akaba abikoze neza; Yesu ashobora kukunyuza aho utumva, ariko mugirire icyizere byose abikora neza.

Yesu rimwe yari arimo koza ibirenge by’abigishwa be, arababwira ngo “Icyo nkoze ubu ntimwakimenya, ariko muzabimenya hanyuma impamvu umwigisha ariwe yoza abigishwa.”

“Nzi ibyo nibwira nbagirira, ni amahoro si ibibi” Yeremiya 29:11. Gusa twemere kuba mu mugambi w’ Imana kandi nta cyo wahindura ku byo yagambiriye kuri wowe. Emera ko Yesu abikora neza gusa.

Matayo 5:11-12 haravuga ngo “Namwe muzahirwa ubwo bazabatuka bakabarenganya, bakabeshyera ibibi byinshi babampora. Muzanezerwe, muzishime cyane kuko ingororano zanyu ari nyinshi mu ijuru, kuko ari ko barenganyije abahanuzi ba mbere.”

Ushobora kuba urimo kubona ibintu bibi, utazi n’uko uzabivamo. Ariko humura byose Yesu azabikora neza. Amen! Ibyo bigutere kwishimira muri Kristo iteka ryose (Abafilipi 4:4). Imana ikomeze kubakorera byose neza.