Byinshi utari uzi ku muririmbyi, umwanditsi akaba na Nyiri umuzingo w’indirimbo “Akira Iyi Ndirimbo Ngutuye Yesu”, Bwana Corneille Karekezi

Ubwo yabazwaga uko yatangiye kwandika, kuririmba no gusohora indirimbo zamamaza ubutumwa bwiza bw’Imana, Corneille Karekezi (CK) yihutiye gusubiza ko “kuva na kera yari asanzwe ahimba indirimbo ndetse aririmba mu nsengero ndetse n’amakoraniro y’abizera”. Kuri we, ngo ikidasanzwe kiriho ni ugutunganya no gusohora indirimbo ze kuri CD ngo zigere ku bantu benshi ndetse n’igitaramo cyagutse yitegura gukora muri Kanama 2015.

CK ni muntu ki?

Mu buzima busanzwe, CK akorera I Lagos muri Nigeria. Yabaye Umuyobozi Mukuru wa SONARWA, sosiyete ya mbere y’ubwishingizi mu Rwanda mbere ya 2009, kuko muri uwo mwaka yahise ava mu Rwanda agiye kuyobora African Reinsurance Corporation (Africa Re), imwe mu masosiyete y’ubwishingizi akomeye muri Afurika no mu Burengerazuba bw’isi, ifite icyicaro Lagos muri Nigeria.

Bimwe mu byo iyi sosiyete yagezeho mu mwaka wa 2014 harimo kwinjiza miliyoni 718 z’amadorali y’Amerika (miliyari 524 z’amafaranga y’u Rwanda), inyungu ya miliyoni 118 z’amadorali y’Amerika (miliyari 86 z’amafaranga y’u Rwanda) ndetse n’umutungo wose wa miliyari 1,403 z’amadorali y’Amerika (tiriyari 1.024 z’amafaranga y’u Rwanda).

Iyi sosiyete ifite ibiro by’ubucuruzi henshi ku mugabane w’Afurika ndetse ikanakorera ku masoko yo muri Asia y’Uburengerazuba bw’Amajyepfo ndetse na Brezil.

N’ubwo ari Umuyobozi Mukuru wa sosiyete mpuzamahanga ikomeye, kuri ubu iri ku mwanya wa 40 mu rwego rw’isi mu zikora ibijyanye n’ubwishingizi, bikaba bimuha inshingano nyinshi, CK yemeza ko abasha kubona umwanya wo kwandika no gukora indirimbo muri studio. CK avuga ko abaye yari afite ubushobozi bwo guhitamo akazi azakora, yari guhitamo kuba umuririmbyi w’indirimbo zihimbaza Imana by’umwihariko.

Mu kugaragaza urukundo akunda indirimbo zihimbaza Imana, CK yibuka ko mu myaka ya za 90, ubwo yari atuye ku Kicukiro, yajyaga abyuka mu gitondo cya kare akaririmba indirimbo zihimbaza Imana, hanyuma zikaza kwirirwa zisubirwamo na gasuku yabaga mu rugo, ibintu byashimishaga kandi bigatangaza cyane abo mu muryango we.

Ashimangira amahitamo ye yo kuririmba avuga ko uwo “murimo ari uw’igikundiro gihambaye, kuko ni wo Abakerubi n’Abaserafi bashinzwe gukora mu ijuru kandi ni wo tuzakora wonyine imyaka ibihumbi nitugera mu ijuru”.

Ubwo CK yizeraga Yesu Kristo nk’Umwami n’Umukiza we mu mwaka w’1984, yifuzaga kumenya indirimbo zose za gikristo ndetse yajyaga yandika ikayi yose akayuzuza indirimbo zikunzwe akoresheje intoki.
Yifashishije mudasobwa, we n’inshuti ze basohoye igitabo cya mbere cy’indirimbo z’itorero rye, kugirango bifashe abantu benshi, batabashaga kwandika n’intoki indirimbo zo mu itorero.

Ikintu yakundaga gukora cyagaragazaga urukundo akunda indirimbo zihimbaza Imana by’ukuri, ni uburyo yakundaga guhimbaza no gushima Imana abinyujije mu kuririmba indirimbo zikunzwe imbere y’abizera uko yabashaga guhabwa umwanya. Ibi yabikoze igihe kirekire aba i Burundi, mu Rwanda, Kenya no mu Bubiligi.

Urukundo rw’indirimbo zihimbaza Imana rwa CK rwarabije indabo ubwo yandikaga indirimbo ye bwite “Ijambo Ryawe” mu mwaka wa 2008, ikaba iri ku muzingo “Akira Iyi Ndirimbo Ngutuye Yesu”, izajya ahagaragara muri Kanama 2015.


CK avuga ko inganzo ye iza cyane cyane mu museke, ari na byo aririmba mu ndirimbo ye ‘Umuseke Utambitse’, (‘At the crack of the dawn’ mu Cyongereza), naho ahantu hakunda gutuma inganzo ye iza ityaye ngo ni mu ndege, mu kirere, “wenda kubera ko iba iri hafi y’aho abantu bizera ko ijuru riri!”.

Inganzo imuzaho mu buryo bwinshi. Urugero, imwe mu ndirimbo ze “Tebuka Yesu Tebuka” ishingiye kuri Zaburi 143, yayihawe 1:43 zo mu museke (saa saa saba na mirongo ine n’itatu z’ijoro), iza nk’igisubizo cy’igitero cya Satani ku bugingo bwe, umwuka n’umutima.

Izindi ndirimbo zivuga ku ngingo zitandukanye z’ubuzima bwa gikristo nk’ubwenge bw’Imana (Yesu Kristo Niwe Bwenge), umugambi wo gucungura abantu (Akira Iyi Ndirimbo Ngutuye Yesu), ubukristo bw’ukuri (Ninde Wabwira Bene Data), intsinzi y’umukristo imbere y’ikigeragezo (Urukundo Rwawe Ni Rwiza, Hari Imisozi Iruhije), icyizere cyo kubona igihugu cy’isezerano (Hari Igihugu Cyiza), amazina ya Yesu Kristo (Reka Tuvuge Yesu), gutangariza abantu ko Yesu ari umucyo w’isi (Yesu Ni Umucyo w’Isi), n’ibindi.

Uyu muzingo ugizwe n’indirimbo ziryoshye 12 (n’indi imwe yasubiwemo) zikozwe mu mu njyana zitandukanye, kuva kuri reggae, afro, country ndetse na modern jazz.

Witegereje neza, ubasha kubona ko izi ndirimbo zose zihuriye ku nsanganyamatsiko: “Yesu Kristo”. CK yemeza ko Yesu akwiriye guhabwa umwanya wa mbere mu gihe Abakristo baramya cyangwa bahimbaza kuko ari we “Jambo ry’Imana” n’ “Umwana w’Imana”, nk’uko ijambo ry’Imana ribigaragaza muri 1 Yohana 5:20 handitse ngo: “Kandi tuzi yuko Umwana w’Imana yaje akaduha ubwenge ngo tumenye Iy’ukuri kandi turi mu Y’ukuri, kuko turi mu Mwana wayo Yesu Kristo. Iyo ni yo Mana y’Ukuri n’ubugingo buhoraho”, muri Yesaya 9:6-7 “Nuko umwana yatuvukiye duhawe umwana w’umuhungu, ubutware buzaba ku bitugu bye. Azitwa Igitangaza, umujyanama, Imana ikomeye, Data wa twese Uhoraho, Umwami w’amahoro”, ndetse no mu Bakorosayi 2:9 “Nyamara muri we ni ho hari kuuzura k’Ubumana kose mu buryo bw’umubiri”.

Iyo uganira na CK, utungarwa n’uburyo aha agaciro kandi akubaha cyane Ijambo ry’Imana riri muri Bibiliya. Yishimira cyane kuba yaragenzuye buri jambo rigize indirimbo ze akarihuza n’umurongo wo muri Bibiliya, haba mu nyandiko ndetse n’ubuhanuzi, akaba yemeza ko ibyo azaniye abantu bihuye neza na Bibiliya.

Ku rundi ruhande, indirimbo “Bana b’Imana Mumenye” ishimangira bikomeye ubudahangarwa bw’ijambo ry’Imana mu buryo bunyuranye cyane n’uburyo abantu barisobanura, imibereho igezweho y’abantu muri iyi minsi cyangwa urunyuranyurane rw’amadini.

Corneille Karekezi, avuga ko icyo agamije ashyikiriza abantu uyu muzingo w’indirimbo ari ugushyira mu bikorwa itegeko riri muri Bibiliya mu gitabo cy’Abakorosayi 3:16 handitse ngo “Ijambo rya Kristo ribe muri mwe rigwiriye rifite ubwenge bwose, mwigishanye, muhugurane muri Zaburi n’indirimbo n’ibihimbano by’umwuka, muririmbirana Imana ishimwe mu mitima yanyu”, mu Befeso 5:19 “Mubwirane Zaburi n’indirimbo n’ibihambano by’umwuka, muririmba mucurangira Umwami wacu mu mitima yanyu” ndetse no mu Baheburayo 13:15 “Nuko tujye dutambira Imana iteka igitambo cy’ishimwe tubiheshejwe na Yesu, ari cyo mbuto z’iminwa ihimbaza izina ryayo”.