Bwa mbere mu mateka yayo Korali Mamajusi ntizibagirwa ibihe yagiriye mu Rwanda

Nk’uko byari byatangajwe mu nkuru yabanje, kuva mu ijoro ryo kuwa gatanu tariki ya 11 kugeza mu gitondo cyo kuwa mbere tariki 14 Nzeri 2015, Korali Mamajusi yo mu itorero rya Anglican mu ntara ya Moshi –Arusha muri Tanzaniya yari mu ivugabutumwa mu itorero rya ADEPR Rubavu, ikaba yarahagiriye ibihe bidasanzwe dore ko ari ubwa mbere yari ikandagiye ku butaka bw’u Rwanda.

Bishop Alfred KANYARUKIGA waje ayoboye iyi Korali akaba yaratangarije abari aho ko ari ubwa mbere yari akandagiye I Gisenyi, akaba yarashimiye Imana ko n’ubwo abantu bagira imipaka yo itajya igira imipaka, bityo ashimira by’umwihariko itorero rya ADEPR ryamuhaye ikaze we n’abashitsi yaje ayoboye kuva muri Tanzaniya dore ko ubundi bitamenyerewe ko ADEPR iha ikaze izindi Korali zo muyandi matorero ngo zize kuvugamo ubutumwa.

Ku uruhande rwa ADEPR, Bwana Nkuranga Aimable umujyanama muri komite nyobozi yayo ku urwego rw’igihugu wari umushyitsi mukuru, yavuzeko abayobozi bakuru ba ADEPR bari bishimiye kuboneka ariko kubw’izindi gahunda ko batabashije kuza, ariko mu izina rya ADEPR bakaba yatanze ubutumire kuri korali Mamajusi mu giterane cya Yubire y’imyaka 75 ADEPR Imaze itangiye ivugabutumwa, kizabera I Kigali mu kwezi kwa ugushyingo.

Benshi bahembukiye muri iki giterane, abandi bakira agakiza, Nyuma y’iki giterane tukaba twifuje kumenya icyo bamwe mu bakozi b’Imana bakorera umurimo wayo kuri uru rusengero baba bungukiye kuri Korale Mamajusi

Bwana Ghad RUZINDANA Umuyobozi wa Korali Impuhwe yagize ati “ Nka Korali impuhwe icyo twigiye kuri Mamajusi, twasanze ari korali imaze gutera imbere cyane, kandi ari korali imaze igihe kinini mu murimo w’Imana bityo natwe tukaba twifuza kuzatera imbere mu buryo bunyuranye harimo no gushaka ibikorwa bizajya bidufasha kubona amafaranga yo gukora uyu murimo”

Naho mugenzi we Aloys NTIRENGANYA yobora korali Aliance we yagize ati “Nawe wabibonye iriya koreli ifite abaririmbyi bazi kuririmba cyane, byaduteye ishyaka ryo kurushaho kwihugura kuburyo natwe aya mahirwe twagize tuzayabyaza umusaruro”, twabibutsa ko Korali Mamajusi kuri ubu ifite Album 14 z’amajwi, 3 z’amashusho ikaba arimo gutungaya iya kane, mu bindi ifite kompanyi icuruza bibiliya, inzu icuruza indirimbo zihimbaza Imana, ndetse ikaba inafite inzu itunganya umuziki (Studio), Umutoza wayo Tito Sambayi akaba yadutangarije ko batazibagirwa ibihe bagiriye mu Rwanda.